IMG-20250403-WA0012

Hari abemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye bakanayipfobya: RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagaragaje ko hari bamwe mu Banyarwanda bemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabayeho, gusa ku rundi ruhande bakaba bakoresha imvugo ziyipfobya zinagize ibyaha.

Byatangajwe n’Umukozi mu ishami rishinzwe kurwanya ibyaha muri ruriya rwego, Ntirenganya Jean Claude, ubwo ku wa Gatatu tariki ya 2 Mata RIB yasozaga ubukangurambaga bugamije gukumira ibyaha yari imaze ikorera mu mujyi wa Kigali.

Ni ubukangurambaga bwasorejwe mu murenge wa Kigarama w’akarere ka Kicukiro.

Mu byaha abaturage basabwe umusanzu wo gukumira, harimo icy’ingengabitekerezo ya Jenoside kiri mu byiyongera cyane iyo Abanyarwanda bari mu bihe byo kwibuka.

Ntirenganya yagaragaje ko ubukangurambaga bwakozwe bwafashije abaturage gusobanukirwa ibyaha bitandukanye, by’umwihariko imigirire n’imvugo zikubiyemo ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo; ku buryo batunguwe no kumenya ko igize ibyaha.

Yavuze kandi ko ubukangurambaga bwagaragaje ko hari abaturage bemera koko ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho, gusa ku rundi ruhande bakaba bayipfobya.

Ati: “Ugasanga umuntu aremera koko ko Jenoside yakorewe Abatutsi ayemera, ati ‘rwose Jenoside yarabaye ndayemera’ ati ‘ariko n’Abahutu na bo bakorewe Jenoside’.”

Ntirenganya yavuze ko abavuga ibi ari abagifite imyumvire y’uko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, nyamara harabayeho imwe yonyine ari yo yakorewe Abatutsi mu 1994 mbere yo kwemezwa n’Isi yose.

Yunzemo ati: “Hari n’abo usanga bavuga bati ‘Jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye, ariko nanone iyo miliyoni irenga njyewe ndumva ntemerenywa na yo’. Uwo nguwo na we arimo aragabanya uburemere bwa Jenoside, ndetse uko abyemera bitandukanye n’icyo itegeko riteganya, kuko itegeko riratugenga twese nk’Abanyarwanda. Arabyemera ku giti cye ariko igituma abyemera gutyo sinkizi, mu gihe Isi yose twemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni.”

RIB yongeye kwihanangiriza Abaturarwanda ibasaba kwirinda amagambo n’imigirire igaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko birangira ari yo avuyemo ibyaha.

Uru rwego kandi rwibukije ko buri wese afite inshingano zo gutoza urubyiruko rukamenya amateka nyayo y’u Rwanda, mu rwego rwo kurufasha guca ukubiri n’amateka atari yo rwigishwa n’abantu bamwe na bamwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *