Hari benshi nakabaye narishe kuko bandakazaga_Museveni

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yahakanye ko ishyaka rye rya NRM rijya ryikiza abo batajya imbizi, avuga ko iyo biza kuba ari byo hari benshi bagiye bamurakaza yakabaye yarishe.

Museveni yabigarutseho kuri uyu wa Kane, nyuma y’iminsi mike Gen Katumba Wamala usanzwe ari Minisitiri wa Uganda w’Umurimo n’Ubwikorezi arashwe n’abagizi ba nabi, gusa Imana igakinga akaboko.

N’ubwo Gen Katumba atigeze apfa, iraswa rye ryaje nyuma y’uko hari abandi bantu benshi bakomeye muri Uganda bagiye baraswa, gusa kumenya ababishe bikaba agatereranzamba.

Aba barimo AIGP Andrew Felix Kawesi wahoze ari Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Ibrahim Abiriga wari umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda, Muhammad Kirumira wahoze ari Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Buyende, Joan Kagezi wari Umushinjacyaha; n’abandi.

Bijyanye n’uko kumenya abishe aba bantu bihinduka amayobera kandi hagakwiye gukorwa iperereza rikagaragaza abicanyi, hari abavuga ko bashobora kuba bicwa na Leta ya Uganda mu rwego rwo kubikiza.

Museveni ubwo yari mu muhango wo gusoma Ingengo y’Imari Uganda izakoresha mu mwaka wa 2021/22, yavuze ko igitero cyagabwe kuri Gen Katumba gifite izindi mpamvu za Politiki zikihishe inyuma.

Ati: “Igitero cyagabwe kuri Katumba ntabwo ari icyaha gisanzwe, gifite impamvu ya Politiki icyihishe inyuma kandi tuzamenya izo ngurube izo arizo.”

Museveni yavuze ko igitero cyagabwe kuri Gen Katumba kitateguwe na we cyangwa undi muntu wo mu ishyaka rya NRM, ko ahubwo hashobora kuba hari undi munyapolitiki batavuga rumwe uri inyuma yacyo.

Ati: “Uru rucuruzo rw’abantu bishingikiriza ubwicanyi, ni abantu batiyizi ubwabo. NRM ntabwo ijya yigera yica kuko twiyizi ubwacu. Kuki nakwica kubera ko uri kundwanya? Ngomba kukubungabunga kugira ngo ukomeze ukore amakosa yawe, hanyuma abantu bamenye ko arinjye munyakuri.”

Perezida wa Uganda yavuze ko iyo aza kuba yica, hari benshi yakabaye yarishe barimo na Col Dr Kiiza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Ati: “Hari abantu benshi nakabaye narishe kubera ko bandakazaga, nka Cecilia Ogwal [umudepite wa Uganda]. Nakundaga kumwita ‘dano orach’ bisobanura ‘umugore mubi’ kubera ko yari afite ururimi rubi.”

“Iyo nza kuba narishe Besigye, we yakabaye ahubwo yarahindutse intwari mu maso y’abantu. Uko ni ko Yezu yahindutse intwari.”

Museveni yavuze ko Gen Paul Lokech (Umuyobozi Wungirije wa Polisi ya Uganda) yamubwiye ko bamaze kubona ibikumu by’imbunda yarashe Gen Katumba, ku buryo mu gihe cya vuba iperereza rizerekana uwo ariwe.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *