Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Kwizera Olivier yemeje ko yagarutse mu mupira w’amaguru, nyuma yo gufata umwanya wo kwitekerezaho agasanga hari byinshi agifite agomba gutanga nk’umukinnyi.
Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko uri mu banyezamu beza igihugu gifite yatunguranye, atangaza ko ahagaritse burundu gukina umupira w’amaguru.
Ni inkuru yaje ica umugongo abenshi mu bakunzi ba ruhago Nyarwanda, bituma bamwe batambutsa ubutumwa busaba uyu musore kwisubira kuri kiriya cyemezo.
Kwizera yatangaje ko asezeye ruhago nyuma y’ibihe bigoye yanyuzemo, birimo imyitwarire mibi yanatumye afungwa azira kunywa urumogi.
Ni icyaha uyu musore yahamijwe n’urukiko rumuha igifungo cy’umwaka umwe usubitse.
Kwizera Olivier abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yahamije ko amakosa nka ririya ryamubayeho atazongera ukundi.
Yagize ati: “Hari byinshi nakoze bitashimishije Sosiyete Nyarwanda, gusa ndabasezeranya ko bitazasubira ukundi.”
Kwizera Olivier yasobanuye ko nyuma y’ibihe bikomeye yanyuzemo n’umwanya wo kwitekerezaho yafashe, yanze “ari ngombwa kuva mu kiruhuko”.
Yakomeje agira ati: “Ndizera ko mfite byinshi byo gutanga haba mu kibuga no hanze yacyo ku rwego rwa Club no ku rwego mpuzamahanga.”
Amakuru avuga ko Kwizera Olivier ari mu biganiro n’ikipe ya AS Kigali ya hano mu Rwanda ndetse n’ikipe yo mu gihugu cya Kenya ishobora kuba ari Gor Mahia.
Cyakora cyo n’ubwo uyu munyezamu yifuzwa n’amakipe atandukanye, Rayon Sports yahoze akinira binyuze muri Uwayezu Jean Fidèle uyiyobora ivuga ko akiyifitiye amasezerano y’umwaka umwe, bityo akaba akwiye kubahiriza ibiyakubiyemo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


