Umuyobozi w’ishyaka rya DALFA Umurinzi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Victoire Ingabire yagize icyo avuga kuri Padiri Nahimana Thomas umaze igihe abika Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Padiri Nahimana Thomas aba mu Bufaransa, aho yatangiriye politiki yo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mu 2005 akigerayo. Avuga ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda atakiriho, amashusho amugaragaza ari mu nama zitandukanye “yatekinitswe” we agashingiro ngo ku kuba atajya agaragara yagiye gusura abaturage.
Mu kiganiro Victoire Ingabire yagiranye na Etienne Gatanazi, yavuze ati : “Nabifashe nk’ibihuha. Ndi mu gihugu, ntabwo umuntu uri mu gihugu abona ibintu kimwe n’umuntu uri hanze.”
Victoire Ingabire yakomeje ati: “Ni ibintu ntigeze mfata umwanya munini wo kwitaho cyane kubera ko nari nzi ko Perezida ahari. Nari nzi ko atarwaye kuko ubwa mbere bavuga ngo ararwaye, twamubonye ari gukoresha inama ya FPR. Perezida wa Repubulika arahari, igihugu kigomba kuba gifite umuntu ukiyobora.”
Perezida Kagame wagiye agaragara kenshi mu nama n’ibiganiro, bimwe byagiye bigaragara mu mashusho, yakomoje kuri aya makuru ya Padiri Nahimana, mu cyo yagiriye kuri RBA tariki ya 6 Nzeri 2020 asobanura uyu musaseridoti nk’umuntu “ukina n’ubuzima bw’abantu”, yongeraho umugani w’Ikinyarwanda ugira uti: “Urucira muka so rugatwara nyoko.”
Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yavuze ko uko azi Padiri Nahimana, n’ubundi ataza kwemera ko yagiriye ikiganiro kuri RBA, avuga ko: “Ari undi usa na we.” Byaje kuba impamo uyu mupadiri yumvikana mu itangazamakuru yanze kwemera ko Umukuru w’Igihugu akiriho.
Tubibutse ko Padiri Nahimana Thomas yiyita Perezida w’u Rwanda kuva mu 2017, uhagarariye impunzi z’Abanyarwanda ndetse yanashyizeho Guverinoma igizwe n’abantu 14. Avuga ko azahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu 2024.


