Hari impungenge ko umuryango wa ECOWAS umaze imyaka 50 ushobora gusenyuka

Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS) wavuze, kuri iki Cyumweru, ko akarere gashobora gusenyuka ndetse n’umutekano muke ukarushaho kwiyongera nyuma y’uko Burkina Faso, Mali na Niger, biyobowe n’abahiritse ubutegetsi bagaragaje neza umugambi wabo wo kuva muri uyu muryango basinyana amasezerano yo kwishyira hamwe.

Amasezerano y’ubumwe bw’ibihugu bya Sahel yashyizweho umukono ku wa Gatandatu, yashimangiye icyemezo cy’ibihugu bitatu byiyemeje gutera umugongo ECOWAS igizwe n’abanyamuryango 15, yakomeje kubasaba gusubira mu butegetsi bwa demokarasi.

Perezida wa komisiyo ya ECOWAS, Omar Touray, yatangaje ko ubwisanzure bwo kugenda n’isoko rusange ry’abaturage miliyoni 400 ari zimwe mu nyungu zikomeye z’umuryango umaze imyaka 50, ariko ko ibyo byugarijwe n’uko ibihugu bitatu byagenda.

Gutera inkunga imishinga y’ubukungu ifite agaciro ka miliyoni zirenga 500 z’amadolari muri Burkina Faso, Mali na Niger nabyo bishobora guhagarikwa cyangwa gusubikwa, nk’uko Touray yabitangarije mu nama ya ECOWAS yabereye mu murwa mukuru wa Nigeria, Abuja.

Ati: “Urebye izo nyungu, biragaragara ko gusenyuka bitazahungabanya umudendezo wo kugenda no gutuza kw’abantu gusa, ahubwo bizarushaho kwangiza umutekano mu karere”.

Yongeyeho ko kuva mu muryango kw’ibihugu bitatu bizaba ikibazo gikomeye ku bufatanye bw’umutekano cyane cyane mu bijyanye no guhana amakuru ndetse no kugira uruhare mu kurwanya iterabwoba.

Abayobozi ba ECOWAS bateraniye muri iyo nama kugira ngo baganire ku ngaruka z’amasezerano y’ubumwe bw’ibihugu bya Sahel, aho ababiyoboye bafashe ubutegetsi mu rukurikirane rwa coup d’etat muri ibyo bihugu bitatu kuva mu 2020-2023 maze bahagarika umubano wa gisirikare n’ububanyi n’ibihugu by’akarere ndetse n’ibihugu by’iburengerazuba.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *