Umusesenguzi Joseph Hanlon uri gukurikirana urugamba ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Mozambique (FADM) zihanganyemo n’intagondwa zegamiye ku idini ya Isilamu mu duce dutandukanye tw’intara ya Cabo Delgado, avuga ko hari impungenge z’ibitero bya ba mudahusha.
Hanlon avuga ko ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique ziyemeje kugarura umutekano wa Cabo Delgado cyane cyane mu gace ka Palma n’utundi dutunganyirizwamo gazi, ku buryo hari icyizere ko mu mwaka utaha, ibikorwa byaho byose byazasubukurwa nk’uko byahoze izi ntagondwa zitarahafata.
Muri uru rugamba, bigaragara ko RDF na FADM bakomeje gutsinda izi ntagondwa nk’izari mu gace ka Awasse, aho zigenda zitatana, zikigabamo amatsinda mato mato nk’uko bisanzwe bigenda no ku zindi nyeshyamba.
Uyu musesenguzi ashingiye ku miterere y’akarere ka Palma kari kuberamo uru rugamba, ba mudahusha (snippers) bashobora kutwifashisha. Ati: “Ibice by’ahabera urugamba ni amashyamba afunganye cyane yatanga ubwihisho bwiza cyane. Ikindi ni uko ahabera urugamba hari imihanda yitaruye myiza cyane kuri ba mudahusha.”
Hanlon yavuze ko mu myaka irindwi ishize, umutwe witwaje intwaro witwa Renamo wigeze kugaragara ko ba mudahusha bashobora guteza ibibazo wifashishije iyi mihanda. Ati: “Remano yerekanye ko ba mudahusha bakeya bashobora guteza ibibazo bafunze umuhanda munini uhuza amajyaruguru n’amajyepfo.”
Yagaragaje impungenge ko niba koko izi ntagondwa zegamiye kuri Isilamu, IS (Isilamic State) ibaye iziteye inkunga y’amafaranga, intwaro n’izindi ntagondwa, urugamba rushobora kutazarangira.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


