Mu rwego rwo kugirango ubutabera bugere kuri bose, amahuriro y’abunganira abantu mu by’amategeko aravuga ko hakenewe gukusanya imbaraga n’ubushobozi buhagije, kugirango hongerwe umubare w’abatishoboye, bashobora kunganirwa mu mategeko ku buntu .
Ubusanzwe amategeko ateganya ko buri muntu wese ugiye kuburana mu nkiko agomba kuba afite umuburanira, ariko byagaragaye ko hari bamwe mu baturage batishoboye batabasha kubona ubushobozi bwo kwishyura umunyamategeko ubunganira.
Ushinzwe guhuza ibikorwa no kongera ubushobozi mu ihuriro ry’abatanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum), Me. Ibambe Jean Paul, hari icyo abivugaho nk’uko iyi nkuru dukesha Isango Star ivuga.
Ati “mu buryo bwihariye dufite ikibazo cy’abana nubwo umwana adakurikiranwa imbere y’amategeko ariko hari icyiciro cy’abana bakurikiranwa imbere y’amategeko, uwo muntu byanze bikunze agomba kuba yunganiwe, hari abantu bagizweho ingaruka n’ihohotera rishingiye ku gitsina baba bakeneye ubufasha mu by’amategeko, abantu bakennye usanga baba bafunze bari mu magereza, hari umubare munini w’abantu basaba ubwunganizi”.
Ibi byatumye abafite aho bahurira n’amategeko bahurira mu mushinga wiswe Legal Pro Bono ku ntego zo guhuza imbaraga n’ubushobozi kugirango harengerwe ku buntu abo batishoboye bakenera ababunganira mu mategeko bakabangamirwa n’ubushobozi.
Jordi-Michel Musoni umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri Legal pro bono ati “igikorwa cy’uyu mushinga kigamije kugirango hakangurirwe abakora umwuga wo kunganira abaturage mu mategeko kugira ngo bagire uruhare rwo gukora bafasha abaturage badafite ubushobozi……”
Abo bantu ngo bariyongera umunsi ku munsi ariyo mpamvu hakenewe imbaraga n’ubwitange bw’amahuriro y’abunganira abantu mu nkiko hiyongereyeho n’abafatanyabikorwa batandukanye nkuko Nkundabarashi Moise umuyobozi w’urugaga rw’abunganira abantu mu mategeko mu Rwanda abivuga.
Ati “Mu myaka 4 ishize twunganiye abantu bagera ku bihumbi 19800 bari bakeneye ubufasha mu by’amategeko batabashaga kwishyura amafaranga yo kwishyura igihembo cy’umwunganira mu mategeko, ariko tumaze kubona ko abo bantu bagenda biyongera ku buryo kubasha kubunganira bisaba ko dushyira imbaraga hamwe tukanateranya ubushobozi buturutse ku bafatanyabikorwa batandukanye……..”
Kugeza ubu, ngo abavoka 1637 nibo bamaze kuboneka mu gihugu hose biteguye gutanga ubwo bufasha ku buntu.


