Harmonize aravugwaho kuba kidobya mu rukundo rwa Mobetto n’umukire bacuditse

Umuhanzi Harmonize n’umunyamideli Hamisa Mobetto barimo kuvugwa mu rukundo, nyuma y’uko uyu muhanzi atangiye kwerekana ubucuti bwabo ku mbuga nkoranyambaga. Abafana bahangayitse, kuko Mobetto ari mu rukundo bukomeye n’umucuruzi Kevin Sowax.

Mobetto yahakanye ko nta bucuti afitanye na Harmonize, avuga ko ari “inshuti ye magara iteka” (BFF). Yatangarije abanyamakuru ku kibuga cy’indege ubwo yari amaze kwakira umukunzi we muri Tanzaniya, ati: “Ni inshuti gusa, nta kindi, nta kindi.”

Itangazamakuru ryabajije uyu Kevin Sowax icyo avuga ku by’ubu bucuti bwa hafi bw’umukunzi we na Harmonize maze avuga ko atazi inshuti zose za Mobetto, ariko ko bitari ikibazo gikomeye kuri we. Yavuze kandi ko adasoma ubutumwa Mobetto yandikirwa.

Hamisa yongeyeho ko atahemukira uyu mukire kuko yabaye nk’umurinzi we.
Ubushuti bwa Harmonize buje nyuma y’urukundo rugurumana ruvugwa hagati ye na Yolo The Queen ndetse hakaba haherutse kugaragara amafoto y’imodoka ya Range Rover byavuzwe ko yamuguriye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *