harmonize-skales.jpg

Harmonize yasinyishije icyamamare Young Skales muri ‘Konde Gang’

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Rajab Abdul Kahari wamamaye nka Harmonize, yasinyishije mu nzu ye ‘Konde Gang’, icyamamare Young Skales cyo muri Nigeria.

Umuyobozi wa ‘Konde Gang Music label’, Harmonize, yatunguranye ubwo yasinyishaga umuhanzi Young Skales ufite izina rikomeye ndetse akaba yaranatangiye umuziki imyaka itari mike mbere y’uko Harmonize awuzamo.

Ubufatanye bw’aba bahanzi n’amasezerano y’imikoranire bagiranye, byamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Gatanu binyuze mu butumwa Haronize yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram. Yagize ati: “Umuziki wa Afurika ufite intego yo gukwira Isi. Twishimiye guha ikaze icyamamare mu muziki kuva muri Nigeria. Young Skales muvandimwe, urakaza neza mu muryango w’inzozi ‘Konde Gang’.

Young Skales na we yemeje iby’aya masezerano, avuga ko inzu itunganya umuziki ya ‘Konde Gang’ ari yo izajya ireberera ibikorwa bye muri Afurika y’Uburasirazuba ndetse ukeneye gukorana na we azajya abanza ace kuri ‘Konde Gang’. Yagize ati: “Muraho bakunzi banjye bo muri Afurika y’Uburasirazuba! Ubu ndi gukorana byeruye na ‘Konde Gang’, ubuyobozi bwa ‘Konde Gang’ ubu ni bwo bureberera ibikorwa byanjye muri Afurika y’Uburasirazuba. Twagiyee”!

Umuhanzi Young Skales arazwi cyane mu muziki wa Afurika, cyane cyane mu gihugu cye cy’amavuko cya Nigeria. Yakoranye indirimbo “Fire Waist” na Harmonize yabiciye bigacika muri Afurika y’Uburasirazuba.

harmonize-skales.jpg
Harmonize na Young Skales bakoranye indirimbo “Fire Waist”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *