Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, byashyize umukono ku masezerano y’amahoro i Washington ku ya 27 Kamena 2025, bayobowe na Amerika, mu gihe hagitegerejwe gusinywa amasezerano hagati ya Congo na AFC-M23, kuriyi nshuro i Doha, inyandiko ya Washington yashyize hanze ingenga bihe igomba kubahirizwa vuba,nkuko byagarutsweho na bimwe mu bitangazamakuru byo mu burengerazuba bw’isi.
Icyambere, hazabaho icyiciro cyiminsi cumi n’itanu yo kwitegura gusesengura ubukana bw’ikibazo, gutahura FDLR aho iherereye no gusangira amakuru hagati y’impande zirebwa naya masezerano.
✓ Intambwe yambere igomba guterwa mbere yitariki ya 27 Nyakanga 2025: DRC nu Rwanda bigomba gushyiraho “uburyo bwo guhuza ibikorwa.” Ubu buryo buzakorana na komite ishinzwe gukurikirana ikubiyemo kandi Umuryango w’ubumwe bwa Afurika (AU), Amerika, na Qatar,inama yayo ya mbere igomba kuba bitarenze ku ya 11 Kanama.
✓ Ku butaka, hari ibintu bibiri byihutirwa: Gusenya umutwe wa (FDLR) no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho n’u Rwanda. Ibikorwa bigomba kurangira mumezi ane, mubyiciro byinshi.
✓ Dukurikije amasoko ya rfi, ibikorwa bya FARDC-RDF byahurijwe hamwe gusenya FDLR,ariko bizagomba gufatirwa ibyemezo hamwe nibihugu byombi.
✓ Igice cy’ubukungu,hateganijwe undi mushinga. Gahunda yo guhuza ubukungu mu karere igomba gutangira ku ya 27 Nzeri.Intego ni ugushimangira ubufatanye ku mutungo kamere, ubucuruzi, n’ishoramari ryambukiranya imipaka.
Kuri dosiye ya AFC/M23, inzobere zihuriza ku kintu kimwe ko nubwo amasezerano ya Washington azagira uruhare mu gufasha ayatangiye i Doha hagati ya Congo na AFC/M23, ariko adasobanuye mu guhagarika amakimbirane nubwo muri iyi minsi hariho agahenge.


