AAAAQQuf0rWuy_KFaRRVZHGlZaYt3vZDR9sMw-9nNXEwYk3iXLV9tTj_47kflHYBTdFQirqsIt730r9drGHmoiu-T86rjhNUd74vhbdZrz544SvS-hZjvWfg6YT57oeaG3ZRVtydIAZRp1Q_cBnrVMsVYpKu

Hasohotse Season ya Kabiri ya Squid Game

Squid Game Season 2 yagiye ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Ukuboza 2024 nyuma y’imyaka itatu itegerejwe.

Nyuma y’uko season ya kabiri isohotse kuri Netflix ku munsi wa Boxing Day, dore amakuru yose dufite ku bijyanye nayo, harimo imiterere y’inkuru n’abakinnyi bayikinnyemo.

Mbere yo kwinjira muri season ya Kabiri reka twibukiranye uko iya mbere yarangiye.

Ushobora kuba waribagiwe uko season ya mbere yagenze kuko hashize imyaka irenga itatu.

Season ya mbere yerekanye Gi-hun atsinda irushanwa ry’ubugome n’ubwicanyi nyuma y’uko inshuti ye ya kera, Sang-woo yiyemeje kwitanga.

Nyuma yaho Gi-hun yaje kubona umusaza Il-nam ari we wari inyuma y’iyi mikino aho yavuze ko yatangije iyi mikino mu rwego rwo gushimisha abatunzi bari barambiwe ubuzima.

Ariko mbere y’uko Gi-hun agira icyo akora ngo ahane uwo umusaza, yaje guhita apafa.

Season yarangiye Gi-hun ahamagaye Front Man ashaka kumenya uwari inyuma y’iyi mikino.

Squid Game Season 2 ivuga ku ki?

Season ya kabiri y’iyi filime ikurikirana Gi-hun mu rugendo rwo gushaka kumenya uwihishe inyuma y’iyi mikino no kuyihagarika burundu.

Nk’uko byagenze mbere azongera yinjire muri iyi mikino arwana no kurokoka hamwe n’abandi bakinnyi ibihumbi bashaka gutsindira igihembo cya miliyari 45.6 z’amafaranga y’iwabo muri Koreya y’Epfo.

Incamake y’inkuru ivuga ati: “Nyuma y’imyaka itatu atsinze muri Squid Game, Player 456 aracyafite umuhate wo gushaka abantu bari inyuma y’iyi mikino no kuyihagarika burundu. Akoresheje ayo mafaranga yatsindiye mu iperereza rye, Gi-hun atangirira mu buryo bworoshye: gushaka wa mugabo ubiri inyuma.

Ariko igihe iperereza rye ritangiye gutanga ibisubizo inzira yo guhashya iryo tsinda irushaho kuba mbi kurusha uko yabyibwiraga: ngo ahagarike umukino, asabwa kongera kuwitabira.”

Muri trailer zashyizwe ahagaragara, hagaragaramo Gi-hun agerageza kurokoka imikino y’ubugome nk’iyo yigeze gucamo ndetse akora ibishoboka ngo abakina bashya badapfa.

Ikibazo ni iki: ese azabasha kurokoka ku nshuro ya kabiri? Kandi se azabasha kumenya uwihishe inyuma y’iyi mikino y’ubwicanyi?

Abakinnyi bazagaragara muri Squid Game Season 2

Netflix yatangaje ko bamwe mu bakinnyi bo muri season ya mbere bazagaruka.

Abo barimo Lee Jung-jae nka Seong Gi-hun, Lee Byung-hun nka Front Man, na Wi Ha-joon nka wa mupolisi ushakisha umuvandimwe we waburiwe irengero.

Netflix yanatangaje ko hazagaragaramo abandi bakinnyi bashya 12. Abo ni Yim Si-wan, Kang Ha-neul, Park Sung-hoon, Yang Dong-geun, Park Gyu-young, Jo Yu-ri, Kang Ae-sim, Lee David, Lee Jin-uk, Choi Seung-hyun, Roh Jae-won, na Won Ji-an.

Abareba bazahura bwa mbere na Cheol-su, umukunzi wa Young-hee. Young-hee ni ya roboti nini yarasaga abantu bimura igihe barimo gukina Red Light, Green Light.

Ese Squid Game Season 2 izerekana byinshi kuri Front Man?

Umwanditsi wa Squid Game yari azi ko “imyitwarire y’abakinnyi” izahinduka muri Season 2.

Avugana n’ikinyamakuru Hollywood Reporter muri uyu mwaka, umwanditsi w’iyi filime yahishuye ibizakurikiraho.

Yagize ati: “Nabonye byinshi abantu batekereza kuri iyi filime, ariko sinashatse gukora season ya kabiri kugira ngo mpure n’ibyo bitekerezo. Filozofi nashyize muri season ya mbere ikomeza kugera no muri season ya kabiri.

Ahubwo natekereje ku mwanya wa nyuma aho Gi-hun yanze kujya mu ndege, ntekereza ku byo azakora nyuma.”

Yakomeje agira ati: “Hazaba urukurikirane rw’ibintu bizagera ku musozo wa season. Ntabwo nabatangariza byinshi, ariko murabizi ko Seong Gi-hun yahindutse undi muntu burundu mu mpera za season ya mbere, bityo season ya kabiri izagaruka ku byo uwo Gi-hun mushya azakora n’ukuntu ibintu bizagenda.”

Squid Game Season 2 yasohokeye kuri Netflix kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Ukuboza 2024.

Hariho na season ya gatatu izaza muri 2025 nk’uko byemejwe n’umwanditsi wa filime, Hwang Dong-hyuk, mu ibaruwa ifunguye yandikiye abakunzi bayo.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *