Nyuma y’imvura nyinshi imaze iminsi igwa mu Mujyi wa Kigali, benshi bemera gushyira ubuzima bwabo mu kaga bagaca mu nzira za bugufi zo mu bishanga byuzuyemo amazi banga gukora urugendo rurerure ngo bagere aho bajya. Gusa ku ruhande rwa bamwe bakavuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga.
Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 6 Gashyantare 2019, ubwo Bwiza TV yageraga mu gishanga kigabanya Umurenge wa Gatsata n’uwa Gisozi ndetse n’icya Karuruma kigabanya uwa Jabana n’uwa Gisozi yose yo mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, yasanze abaturage bambuka umwe ahetse undi, hari abafatana akaboko bagera hagati amazi akabatwara abazi koga bakabarohora, ibinyabiziga byambuka mu mazi, abana bato baca muri ayo mazi bajya ku ishuri,…. ibintu bigaragara ko biteye impungenge.
Basaba ubuyobozi ko bwakora ikiraro gihuza iyi mirenge kizamuye hejuru ku buryo imvura yajya igwa ariko amazi ntakirengere mu gihe bavuga ko nubwo bayacamo nta kizere baba bafite cy’umutekano w’ubuzima bwabo.
Reba Video


