Umunyarwanda Hategekimana Philippe wamenyekanye nka ‘Philippe Manier’ na ‘Biguma’ arateganya kujuririra icyemezo cy’urukiko rwa rubanda rwa Paris, rwamukatiye igifungo cya burundu.
Iki cyemezo cyafashwe tariki ya 28 Kamena 2023 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Ni ibyaha bikomoka kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nk’uko ikinyamakuru Le Monde cyabitangaje kuri uyu wa 4 Nyakanga, abanyamategeko ba Hategekimana, Me Emmanuel Altit na Alexis Guedj basohoye itangazo bemereje aya makuru.
Icyo aba banyamategeko bashaka ni uko umukiriya wabo yagirwa umwere kandi ngo arabikwiye. Bati: “Philippe Manier aremeza ko nyuma y’urubanza ruciye mu mucyo, urukiko ruzasanga ari umwere.”
Hategekimana wari ufite ipeti rya Adjudant Chef yabaye umuyobozi wungirije wa jandarume muri Nyanza mu gihe cya jenoside. Ubushinjacyaha buhamya ko yategetse ko Abatutsi bicirwa kuri za bariyeri, abandi akabiyicira, gusa we byose arabihakana.


