Kapiteni w’ikipe ya Tottenham Hotspur, Son Heung-min yatanze ikirego kuri polisi yo muri Koreya y’Epfo ashinja umugore wamubeshye ko atwite inda ye, agamije kumwambura amafaranga menshi.
Nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru by’iwabo nka Yonhap News Agency na The Korea Times, uwo mugore uri mu kigero cy’imyaka 20, afatanyije n’umugabo w’imyaka 40, bari gukorwaho iperereza ku cyaha cy’igerageza kwambura umuntu amafaranga.
Son avuga ko aba bombi bamubeshye ko uwo mugore atwite inda ye, kugira ngo bamwumvishe ko agomba kubaha amafaranga menshi ngo ntibabishyire ahagaragara. Uyu mukinnyi avuga ko ibyo byose ari uburiganya bukomeye n’ubutubuzi.
Itsinda ry’abanyamategeko ba Son rivuga ko uyu mugore yamubwiye bwa mbere ko atwite mu kwezi kwa Kamena 2024, maze atangira kumusaba amafaranga menshi, kugira ngo agume acecetse.
Son Heung-min w’imyaka 32 ntabwo arashaka umugore nta n’umwana afite. Yigeze gutangaza ko atarifuza kugira umuryango cyangwa abana kugeza asezeye burundu muri ruhago, kuko yifuza kwitangira umupira byuzuye.


