im-65996819

Hillary Clinton yahamagajwe n’akanama gakora iperereza ku byaha byakozwe na Epstein

Kuri uyu wa Kane, Hillary Clinton, umugore wa Bill Clinton wahoze ari Perezida wa Amerika, aritaba itsinda ry’abadepite rishinzwe iperereza ku byaha byakozwe na Jeffrey Epstein.

 

Uwahoze ari umunyamabanga wa leta ushinzwe ububanyi n’amahanga ndetse wabaye n’umukandida ku mwanya wa perezida aherutse kwemeranya,  n’umugabo we, Bill Clinton wahoze ari Perezida, gutanga ubuhamya imbere ya komite ishinzwe iperereza.

 

Bombi mbere bari bateye utwatsi icyifuzo cyo kugaragara, bavuga ko kihishwe inyuma n’impamvu za politiki nk’uko inkuru dukesha BBC ivuga.

 

Kwemera kwabo gutanga ubuhamya byakuyeho igikorwa cyo gusuzugura inteko ishinga amategeko babarega.

 

Hillary Clinton yavuze ko atibuka niba yarahuye cyangwa yaravuganye na Jeffrey Epstein, umuherwe wahamijwe ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina no gucuruza abantu.

 

Umugabo we, Bill Clinton, wari uziranye na Epstein, avuga ko atigeze akora ikosa cyangwa ngo amenye ibyaha uyu mugabo yakoraga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *