Hip Hop nyarwanda yungutse igihangano gishya: ‘Imirimo’ ihamagarira urubyiruko gukora cyane no kutacika intege

Ados Muzika yashyize hanze indirimbo nshya yise “Imirimo ya Big Boy” yakoranye na Skilibombe, atangiza umwaka wa 2026 n’umushinga mushya w’umuziki. Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 28 Gashyantare 2026, ikaba ari yo ya mbere asohoye muri uyu mwaka ndetse iri no kuri album ye nshya yitwa “Ma Vie.”

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Ados Muzika yasobanuye ko intego ye ari uguhuza umuco nyarwanda n’injyana ya rap ifite ubutumwa bushobora kumvwa ku rwego mpuzamahanga. Yavuze ko yatangiye umuziki akiri muto, agamije gusangiza abantu inkuru z’ubuzima bwe n’iz’abandi banyuze mu bihe bikomeye ariko bakomeza guharanira inzozi zabo.

Indirimbo “Imirimo” yibanda ku rugendo rw’ubuzima, ku ntego umuntu yihaye no ku mihigo agomba kugeraho. Ubutumwa bwayo bukangurira urubyiruko gukora cyane, kwigirira icyizere no kudacika intege, no gushyira Imana imbere mu byo rukora. Ados ashimangira ko nta kintu kigenda ubusa igihe umuntu yakoze ibyo asabwa.

Uyu muhanzi agaragaza ko iyi ndirimbo itandukanye n’izabanje mu buryo bwo gutanga ubutumwa no gukoresha umudiho wa rap ugezweho. Amashusho yayo yakozwe mu buryo bugezweho, kandi gukorana na Skilibombe byayihaye imbaraga nshya mu njyana ya hip hop nyarwanda.

“Imirimo” iri kuri album “Ma Vie” igizwe n’indirimbo 12, igaruka ku byishimo, agahinda, intsinzi, gutsindwa no kwigira ku makosa. Ados asobanura ko iyi album ari inkuru y’ubuzima bwe mu byiciro bitandukanye, agamije ko uyumva yiyumvamo urugendo arimo.

Nubwo abarizwa i Pologne, Ados Muzika avuga ko akomeje guhagararira umuco nyarwanda kandi akifashisha ikoranabuhanga kugira ngo agume hafi y’abafana be bo mu Rwanda no hanze yarwo.

Ku rubyiruko rwifuza kwinjira mu muziki, arusaba gukunda ibyo rukora, kwiga no kwitanga, kuko umuziki atari impano gusa ahubwo ari akazi gasaba umuhate n’ukwihangana.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *