InShot_20250529_214112719

Hita ureka ibi bintu igitaraganya cyangwa urugo rwawe rusenyuke

Nubwo abagabo benshi bashaka kunezeza abagore babo, hari ibintu bakora batekereza ko ari urukundo ariko abagore bakabifata nabi. Inkuru yacu y’uyu munsi iragaragaza ibikorwa 8 bikunze gukorwa n’abagabo, nyamara bigatera agatotsi mu mibanire y’abashakanye.

1. Gukunda mama we bikabije: Umugore ntiyishimira ko umugabo ahora aha umwanya wihariye nyirabukwe, biganatuma yumva ko atitaweho uko bikwiye.

2. Gukunda umupira cyane: Kuba umugabo ahora ajya kurebera umupira mu kabari n’ubwo afite televiziyo iwe, bituma umugore yumva atari ingenzi.

3. Kugona cyane: Ni ikibazo abagore binubira kuko kibabuza gusinzira, kandi gishobora gukemurwa n’abaganga.

4. Kutishimira inshuti z’umugore: Umugabo ubuza umugore we kugira inshuti cyangwa akamugenzura cyane, bitera umwuka mubi mu rugo.

5. Kurangarira abandi bagore: Kuba umugabo arangarira abandi ari kumwe n’umugore we ni ikintu gishobora kumuca intege n’urukundo rukagabanuka.

6. Kudafasha imirimo yo mu rugo: Umugore ntiyishimira umugabo umurekera byose, kuko aba amukeneye nk’umufatanyabikorwa, si nk’umukozi.

7. Gukunda amafaranga kurenza urugo: Umugabo wita ku mafaranga gusa agasuzugura ibyishimo by’urugo (nko gusohokana n’umugore), bituma urukundo rugabanuka.

8. Kudaha umugore umwanya n’impano: Gutekereza ku masabukuru, impano zoroheje n’amagambo meza bikomeza urukundo kurusha amafaranga menshi.

 

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *