Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard kuri uyu wa 12 Nzeri 2020 yasubije abavuga ko acinyira inkoro abarimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Bamporiki akunze kugaragara ashyigikiye ibikorwa bitandukanye bya Perezida Kagame n’umuryango mukuru.
Ashyigikira kandi ishyaka rya FPR Inkotanyi riri ku butegetsi abereye umunyamuryango, akibasira abavuga nabi igihugu n’ubutegetsi bwacyo. Ibi biri mu bituma bamwe bamushinja gucinya inkoro ku Mukuru w’Igihugu.
Ubundi “Gucinya inkoro” ni igikorwa kizwi mu mateka y’u Rwanda yo kuva ku ngoma ya cyami, aho umugaragu yashoboraga kwemera guhakwa ku mwami cyangwa umutware, cyane cyane akamukorera ibikorwa bimushimisha cyangwa se bimutaka birimo kumuhimbira ibisigo.
Abasubiza mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, yabanje kuvuga uko Perezida Kagame yamutumiye bwa mbere mu biro bye. Icyo gihe ngo yari afite impumu ku buryo abigereranya no “kunyura mu muriro” gusa ngo icyo gihe Umukuru w’Igihugu yaramuhumurije.
Avuga ko impamvu bavuga ngo arakabya, agacinya inkoro, abo ngabo ari uko batari we. Ati: “Ariko buriya reka gucinya inkoro tuzabishakishe, tubisobanure neza. Bitwaye iki? [Aseka] Erega ikibazo kiba mu Banyarwanda ni uko ncinya iyanjye hakababara izabo. Buriya iyo ncinya inkoro yanjye, iyawe ikakubuza gusinzira, wajya uyicinya cyangwa nanjye ukaza kuyincinyaho.”
Yakomeje ati: “Njya mbona abantu bavuga ngo nzanezerwa Bamporiki Navaho, tangira unezerwe kuko kuvaho nzavaho. Umukuru w’u Rwanda arantumye, n’aho antumye sindagerayo, none wowe uti mugarure mu nzira, utume undi!”
Abavuga ngo Hon. Bamporiki azasubire gucukura imisarani, yabasubije ati: “Ntabwo nzasubirayo. Umusarani nakwirwamo ubaho?”
Bamporiki yamenyekaniye cyane mu muryango wa FPR Inkotanyi, ishyaka riri ku butegetsi ndetse aba mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, mu mutwe w’abadepite, ayobora Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, ubu akaba ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco. Ibi byose ahamya ko abikesha Perezida Kagame, ikaba impamvu nyamukuru akomeza kumushimira, bamwe bakabyita gucinya inkoro.


