Hon. Esperance Nyirasafari wari visi perezida niwe ugiye kuyobora by’agateganyo Sena y’u Rwanda nyuma y’uko Dr. Augustin Iyamuremye yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite .
Nyirasafari, usanzwe ari umunyamategeko wabaye igihe kinini muri Guverinoma y’u Rwanda giye kuyobora by’agateganyo Sena y’u Rwanda mu gihe hategerewe inama izemeza umusimbura wari Perezida wari uriho nk’uko biteganywa n’amategeko.
Ingingo ya 20 y’Itegeko rigenga Sena y’u Rwanda iteganya ko mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye ku munsi Sena yemeje ko Biro yose, babiri cyangwa umwe mu bagize Biro ya Sena bavuye burundu mu mirimo yabo, inama igamije gusimbura abagize Biro yose, babiri cyangwa umwe mu bagize Biro ya Sena itumizwa kandi ikayoborwa na Perezida wa Repubulika ari na we uyobora iryo tora.
Utorewe gusimbura uvuye muri Biro arangiza manda y’uwo asimbuye.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane nibwo Dr. Iyamuremye yasohoye itangazo rivuga ko yeguye kubera impamvu z’uburwayi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, italiki 09 Ukuboza 2022 Inteko rusange ya Sena yateranye igezwaho ko Dr. Augustin Iyamuremye yeguye, ko atakiri Perezida wa Sena ndetse ko yaneguye no ku nshingano z’Ubusenateri.
Soma inkuru bifitanye isano hano hasi
https://bwiza.com/?Sena-y-u-Rwanda-yahaye-umugisha-ubwegure-bwa-Dr-Iyamuremye-wari-Perezida-wayo
Itangazo ryasohowe n’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena rivuga ko Dr Iyamuremye yabwiye Inteko rusange ko yeguye kubera impamvu z’uburwayi.
Iri tangazo rigira riti: “Dr. Iyamuremye Augustin yatangarije Inteko Rusange ya Sena ko yeguye ku mwanya wa Perezida wa Sena n’umurimo w’ubusenateri kubera impamvu z’uburwayi.”
Abasenateri bose batoye “Yego” bemeza ko ‘koko’ Dr Iyamuremye avuye burundu muri Sena y’u Rwanda.
Espérance Nyirasafari ni umunyamategeko akaba n’umunyapolitiki akaba yari umwe muri ba Visi Perezida ba Sena y’u Rwanda, guhera ku ya 17 Ukwakira 2019. Yashyizwe muri Sena na Perezida w’u Rwanda, ku ya 22 Nzeri 2019.
Mbere yaho, yabaye minisitiri wa Siporo n’umuco, kuva ku ya 18 Ukwakira 2018, kugeza ku ya 22 Nzeri 2019. Mbere yaho, kuva ku itariki ya 5 Ukwakira 2016 kugeza ku ya 18 Ukwakira 2018, yari Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF).


