Hon. Sebaba aratanga ingamba yarimbura burundu COVID-19

Bakunzi banjye dusangiye ibibazo, ntimugire ngo maze igihe nicariye ubusa kuva iri shyano ngo ni Corona ryagwirira isi. Abaganga, abakomeye, abanyabwenge, bose ubu ntawe uryama, nta n’ugiheka. Baba bo nanjye ntisize, turabaza Imana, tukabaza ubwonko, tukabaza n’umutima ku cyakorwa ngo tuve mu bihe bibi turimo.

Ubwo ari mwe mugiye kumbaza muti: Ese noneho Sebaba uteye uturutse he?” Ko wigize akari aha kajya he, ibyo uzanye kandi ni ibiki ko utari umuganga ntunabe Umukuru w’Igihugu, ntube umushakashatsi ibyo wihaye kwandika ni ibiki? Ndisekera mwenyura ariko uriya muturage aranyongorera ati : Nyakubahwa, dore ko wigenje ibi bintu biragukoraho.” Musubiza nitonze nti nyamara nubwi wangira umusazi ariko na we hari igihe agwa ku ijambo.

Mba ndamusekuye, araruca ararumira. Ngeze imbere gato, undi arantangira ati: Ariko nyakubahwa ko usanzwe utuvugira, ubona tuzava muri ibi bihe bibi ryari? Numva ntangiye kwiyemera nk’intare izamuye umugara, ndavuga nti: Burya koko Sebaba ndakomeye.

Mu mutima ndibwira nti: Iki kibazo cyananiranye bageze n’aho bumva ko hari umusanzu natanga? Uwo wa nyuma ndamusubiza n’ijwi riremereye muri “baze” nk’ mwe y’abaririmbyi b’abahirika bo mu Rwankeri cyangwa ab’i Gitwe, dore ko burya abayobozi tugira imvugo yacu itameze nk’iya rubanda. Ndishongora rero ndasubiza nti: Sha! hari igitekerezo nzatanga ku bandi banyabwenge kandi ndizera ko kizatanga umusaruro.”

Aranseka aratembagara, araruca ararumira arikomereza ubona ko yari ambajije asa n’ushaka kunyumva gusa. Numva umujinya urantashye maze ndatekereeeeeza ndavuga nti: Ese koko ko abaturage banjye basanzwe banyumva ubu koko? ko nsebye nkaba nta kintu mbamariye!”

Nanzura ko ibyo ari byo byose nanjye nta kundi nabigenza usibye kubasaba ko bakomeza ingamba bashyiriweho na leta zirimo kuguma mu ngo, gukaraba intoki kenshi kandi neza, kudakorakora mu bice by’imyanya y’umubiri yoroshye, kuboneza urubyaro no gukora siporo.

Abaturage bagoma kandi kwimenyereza kugabanya umubare w’agahiye bafataga, kwibagirwa agatabi, kurya rimwe ku munsi cyangwa hafi aho. Muri ibyo byose ku bagabo bakazirika imikandara cyane, abagore bakazirika imyeko, abana bo bakabatumbira mu maso bibaza icyatumye ubuzima busharira.

Muri bino bihe bya Corona, nta mashwezi mbazanaho kuko ibintu birakomeye. Mwihangane kubera uburyo munziho kurondogora kubera intege nke maze kugira hiyongereyeho amazinda y’ubusaza.

Ngarutse ku buryo mbona iki cyorezo cyashira, agakeregeshwa kanjye nashyiraho ni uko ingamba abaturage bahawe zakomeza ariko ngasanga zidahagije kuko hari igikwiriye gukorwa n’ubwo gisaba umutungo, amafaranga menshi, abakozi n’ibikoresho bihagije. Muti: Kagire inkuru Sebaba! Wabona udukuye muri aka kato.

Nanjye nti: Ibyo simbishoboye ahubwo ni igitekerezo natangaga cy’umuturage nyine kuko ibindi birenze, ntabishoboye kuko ntari umuganga cyangwa umuhanga mu buvuzi, bwaba ubwa gihanga cyangwa ubwa kizungu.” Ndiyumviraaamba mbatuye telefoni mpamagara ukuriye inteko yacu ndamubwira nti nyakubahwa madamu Perezida mfite igitekerezo. Nawe ati: “Sebaba urongeye?” Nanjye nti: Yego nyakubahwa. Narasubiriye n’ubu ndongeye kandi sinzabicikaho kuko mfitanye igihango na rubanda nk’intumwa yabo.” Kuko ntajya ndipfana aranzi cyane iyo ari ikibazo gikora ku muturage. Nawe arakomeza ati: Ngaho mbwira.

Nti: Nyakubahwa murakoze, nsanze kuri iki cyorezo ntaceceka kuko Isi yose yananiwe kugitorera umuti. Mudushakire abakozi bahagije babihuguriwemo n’ibikoresho byinshi bipima, mukoreshe inzego zose bireba maze mu mu midugudu yose y’igihugu, buri muturage afate ibipimo maze abagaragaza ibimenyetso bose bajyanwe mu kato, abanduye batahurwe bitabweho mu buryo bwihariye. Icyo gihe abasigaye bazabasha kwizera ko nta wanduye cyangwa umurwayi ubarimo, bityo bakomeze imirimo yabo n’ibikorwa bimwe na bimwe by’ingenzi bizamura ubuzima bwabo, bagakurwa mu kato.”

Nashimishijwe n’uko uwo muyobozi yanteze amatwi, ntiyandogoya agiye gusubiza ati: Urakoze Sebaba, tugiye kubisuzuma.” Nuko ndamusezera.

Erega Yesu niwe wavuze ngo nimutabwiriza ubutumwa, n’amabuye azabwiriza. N’ubwo ntari ibuye ariko nta n’ubwo ngayitse kuko ndi ikiremwamuntu, ndatekereza, mfite ubwonko, umutima n’ibitekerezo natanga bikaba byagirira akamaro abafata ibyemezo.

Naho ubundi gufatafata abantu bamwe bakekwaho indwara ni byiza ariko kuzatahura abahuye n’abanduye bizagorana, ikiza ni ugupima abaturage bose, kandi uko uko kudatahurwa benshi bazandura kugeza birenze ubushobozi bw’ababishinzwe, maze aho gukemuka, ikibazo kirusheho gukomera. Mukomere.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *