Nabera ndatsinzwe mu buzima. Gusa ariko sinakwigaya kandi sinakwirenganya kuko burya niyemeraga ku batanzi, bazi ko nkomeye nta guhunga tugira iwacu, nta bwoba tugira turi ba ruzirabwoba aho kuba inzirabwoba. Sebaba naragenze ndabona ariko ibyo mbonesha amaso yanjye si ibyo kuvuga kuko wagira ngo nataye ibaba nako; ikaramu yanjye ya yindi aho nyitunze iharimbura ibisa n’ibirimbura ibibangamira ituze rya bene wacu.
Hari abamaze iminsi bambaza aho nagiye banyoherereza ubutumwa bugufi bifuza kumenya agace mperereyemo. Ikimwaro n’isoni byamfata nkababeshya iyo mperereye ngo hato batantuma kubavugira no kubatabariza kandi nanjye ntariho; nako ndi mu kato kimwe n’abandi bose. Noneho mbabwize ukuri usibye ko ntababwira igihugu ndimo nu’bwo ari mu bwotamasimbi! Iyo nazaga mu rwa Gihanga, rwa Gasabo, nabibwiraga inshuti n’abavandimwe bakaza kunyakirana urugwiro n’isheja bitagira ingano hariya i Kanombe ariko ubu sinarihingutsa ngo mbivuge kuko bamenye ko nje nta wa nyikoza nkaba nashyirwa mu kato kandi mvuye mu kandi.
Nagerageza gukikira no kubebera nk’umucengezi uvuye mu mashyamba iyo, naho ngasanga inkike zidadiye, ntazabona aho menera batazamena umutwe ba bahungu. Nataye ibaba rero! Hirya iyo ni akato, iwacu ni akato, mu baturanyi ni akato, mu rugo ni akato. Hose udasize na hamwe ni akato!
Insengero, kiliziya, abashumba n’abihaye Imana , imisigiti na ba Shehe, bose ni akato. Ababyiruka ubu ntibari bazi akato icyo ari cyo, bamwe bagira ngo ni ubwato buto nka bwa bundi abarobyi bagenderamo baroba isambaza. Ariko ubu ari abo barobyi, ari isambaza cyangwa bakuru bazo bita amafi bose ni akato.
Hose ni akato! Ba bakozi bo kuri aritari bari batunzwe no kuharira nabo byarahagaze. Bari mu kato! Amaturo y’amashimwe, ibya cumi, ay’inyubako, ay’ivugabutumwa byose byagiye mu kato. Bamwe bati ngizo nimero za mobayiremani, tuyabajyanire ku Mana, abandi ngo muyakusanye icyorezo nigihosha tuzabasabire umugisha kuko mwakoze neza mu bihe bidasanzwe. Intama zo ziti ese ko twagombaga kuyazana mu nzu y’Imana kandi izo nzu zikaba ziri mu kato twayazanira iki?
Abandi bati ese igihe cyose twitangiye ubu si cyo gihe cyo kwibukwa no kutwitura? Abandi bati ubundi umushumba ko akama izo yaragiye ubundi baradukama bataturagiye? Abandi bati mu ivanjili ya Yohana 10 siho bivugwa ngo umushumba mwiza ari uwitangira intama akaba yazitangira akanzipfira? N’ibindi byinshi nk’ibyo aho usanga abantu bavuga, bakanegura, bakanenga kuko burya ururimi utapfa kuruha cyangwa kurushyira mu kato.
Ubu se ko barimo banyoherereza ubutumwa bugufi barega ab’inzego z’ibanze ko ba gahogo bimuriye utubari munsi y’igitanga, nako mu ngo nabo maze abarezwe n’imbetezi n’ibivuzo bakiteba no kwa gitifu iyoooo mu gikari bakica akanyota. Ibyo bakibera mu mahoro mu gihe ahandi byacitse; abadaso (DASSO) barimo guhangana n’abiyahuzi b’abashonji babuze uko bigenz,a bagahitamo kwiroha mu dusantere no mu mihanda bagataha na inguma cyangwa bakarazwa hahandi umugabo mbwa adaseka undi.
Bakazira kurenga ku mategeko kandi aremera kurusha amabuye! Bakunzi banjye nshuti zanjye, aho nibereye mu kato ndagira ngo mbabwire ko ntabatereranye kuko mwantoye munyizeye. Mureke mbabwire neza neza. Iki cyorezo kirakaze, cyahahamuye Isi yose hamwe ubyumva ukavangirwa. None se kuba uyu mwicanyi Corona ahangara abaperezida, abami n’abamikazi, ibikomangoma, ba bagabo bakomeye b’inyenyeri ku ntugu n’abandi nkabo, bamwe bakambwira ibyubahiro basanganywe bashyirwa mu kato boshye, abandi bakitaba Rugira igihe kitaragera nako batabishakaga, abandi ….nako reka ndekere aho nta rengera dore ko ari ibikomerezwa nkaza kwisanga ha handi tuziranyeho kandi ntagira kirengera.
Ngarutse kuri uwo mwicanyi waduhurije hamwe mu kato, Isi yose yabuze umuti cyangwa urukingo, bikaba byiyongeye kuri SIDA n’ubwo yo uwahitishamo umuntu ubu yabona abayihitamo kurusha. Isi yose yashobewe kuko ibihangange kuri yo byakubititse kurushaho. Mbega igitero gikomeye? Sindabona ibi bintu mba mbaroga, aho igihugu gishyingura abarenga 1000 ku munsi nta sasu rivuzwe, bityo imiborogo, amarira n’agahinda bikagitaha. Nta muti, nta rukingo byose ni akato!
Nshuti zanjye bakunzi banjye rero nimugume mu ngo zanyu kuko nanjye ari ho nibereye. Muramenye ariko ntimumbaze ngo kugeza ryari? Nanjye simbizi usibye ko nta kitagira iherezo. Aha nibereye mu gihugu gikomeye kuko mu bukungu bwacyo bagira ibyo bazigamye bitabara igihugu mu bihe bidasanzwe, bagerageza kutugenera kandi turanahembwa ku buryo dushobora kwihagararaho kugeza igihe runaka. Gusa ndabazirikana mu kaga murimo kuko nzi ko ubu mugiye guhotorwa n’inzara mukaba mutazi igihe bizarangirira. Umwanzi aragakena cyangwa arakicwa n’inzara.
Ubu ibyago ni uko itari yayindi isanzwe nka Ruzagayura, Gashogoro n’izindi ntibuka, aho twumvise ko bene wacu basuhukaga. Ariko burya si buno mugomba kumenya koga magari. Ubu uyu mwicanyi arakaze, wamuhungira he? Kuko ntaho rero ni ukuzirika umukanda, ukamera nk’uwiyiriza ugerekaho no gusenga, ukigumira iwawe cyangwa iwanyu, ugakaraba intoki kenshi kandi neza, wirinda gukorakora ku mazuru, amaso no ku munwa, wibuka kuboneza urubyaro ngo utazabyara indahekana muri kino gihe gikomeye, wubahiriza n’andi mabwiriza yose ajyanye no kwirinda.
Ndahari rero icyo nasaba kandi namwe mbasabira ni uko turi kumwe mu mwuka kandi nifuza ko Isi yose yahuriza hamwe, ikiga ku bintu bibiri bikomeye 1. Kwibaza uko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse no kureba uko umuti n’urukingo kuri iyi ndwara byaboneka no 2. Gusaranganya ibiri mu bigega bityo abatishoboye, namwe murimo mugatabarwa. Naho ubundi nibidakorwa utazicwa na Corona azicwa n’inzara kandi byose byica nabi n’ubwo nta rupfu rwiza.


