Si rimwe, si kabiri yemwe si na gatatu bimbayeho buri gihe mu muhango wo kuzirikana ububi bwa virusi itera ubwandu bwa SIDA, ku wa 1 Ukuboza buri mwaka.
Iyi nyagwa ntimenyerwa ariko ntimwibaze ko ubwoba intera mbiterwa n’uko ndi inkubaganyi ya cyane cyangwa nkaba mbirusha abandi. Oya pe ni uko yampekuye cyane yo gahekurwa ariyo. Ayiwe, mwibaze ko ntangiye gutukana kandi iyo bagiye kumpamagara batampamagara mu izina ahubwo bavuga Nyakubahwa Sebaba, kuko abo mpagarariye, bantoye bazi ko ndi inyangamugayo.
Kubera ibyo mbona mu buzima ariko hari aho bindenga nkumva binteye umujinya n’isesemi nkumva nzamuye kamere ibitutsi bikagarukira ku rurimi. Nubwo niyumanganya ariko ntibibuza ko akuzuye umutima karasesekara ku munwa. Niyo ntavuze abantoye ntibabura kumbonamo ishavu, agahinda , ibyishimo cyangwa umunezero.
Ariko se wowe iyo nyagwa, nkongwa yampekuye ikamarira ababyeyi, inshuti n’abavandimwe, abaturanyi, abo twiganye n’abo twakoranye nabuzwa n’iki kuyivumira kugahera? Yarampahamuye rero, intera ubwoba, ikantitiza, ikandembya nkabura uko ngira nubwo nihagararaho bya kigabo. Buriya ngo iyagukanze ntiba inturo kandi ntawe utinya ishyamba usibye icyo yahuriyemo naryo! Ngira ubwoba rero ariko ubwoba bwa kigabo di!
Ariko ku rundi ruhande hari aho nigaya kuko naje gusanga haba harimo no kwikunda kuko mpora nshakisha impamvu yo kubura mu muhango navuze ntangira nkoherezayo umpagarariye nitwaza ko nagize impamvu zintunguye. Maze nuko ababyitoje bakabajombagura ibishinge, babavoma amaraso ngo bayapime bayatabaze indembe ziyakeneye kwa muganga, nuko inkeragutabara zigatabara aho rukomeye. Ubu niyemeje kwatura no kwihana kugira ngo nzajye mu ijuru amahoro ejo bundi niyemeje kujya muri sitade maze nsanga ahubwo naratitizwaga n’ubusa kuko naje gusanga ndi mutaraga.
Nuko mba nibutse urugendo shuli twigeze gukora mu myaka 20 ishize aho abanyamahanga batubwiraga ko umuti wa mbere ubaho w’iyo virusi ari ukwisuzumisha ukamenya uko uhagaze bikagutera kumenya uko wifata mu buzima wirinda ukarinda na bagenzi bawe, Kuko iyo usanze uri muzima bituma utongera kwiyandarika wirinda ibyago byatuma wandura. Uwanduye nawe akaba yahabwa ubufasha agirwa inama no gufata imiti neza kugira ngo iminsi y’ubuzima yiyongere.
Ubu rero ni ubuhamya bukomeye! Hamwe n’ubushakashatsi buherutse gukorwa iwacu , aho bimaze kugaragara ko yagabanyijwe ku kigero cya 76 %, bitanga ikizere ko izaranduka burundu nidushirika ubwoba tugakomeza kuyivugaho, tugaragaza ububi bwayo nuko twayirinda.
Icyo naje gutahura nuko burya atari njye njyenyine itera ubwoba ahubwo turi benshi tutajya twemera gupimirwa mu ruhame. Ubu bwoba rero bufite ingaruka nziza n’imbi mu rwego rwo kuyirwanya.
Ingaruka nziza niyo twavuze hejuru y’uko kuyitinya ubwayo bitera umuntu kuyirinda ku ruhande rumwe. Ingaruka mbi ikaba gutinya bituma utamenya uko uhagaze, cyangwa ugatinya ko gupimwa mu ruhame abaturage bagutahura ko ugendana ubwandu, ku rundi ruhande.
Ngarutse kuri iyo ngaruka mbi ni uko kwishira uri umuyobozi bitaganisha ku ntego yo kurandura burundu icyo cyago. Kuko ikiba kigamijwe ari ukugira ngo ukomeze gukwirakwiza ubwandu. Nk umuyobozi nkanjye byatuma nkomeza kwiyandarika uko nishakiye, nyinyanyagiza ahantu hatandukanye kandi kugeza no mu nzego zo hejuru.
Hari igihugu runaka higeze gutangwa itegeko ry’uko abayobozi bose bapimwa iyo virusi, bityo abagaragayeho ubwandu bifashishwa mu kwigisha abaturage uko bakwiriye kurinda abaturage. Byatanze umusaruro kuko byashishikarije abaturage kwipimisha kuri bamwe no kuvurwa kurundi ruhande bityo bayirwanya batyo.
Njye nk’intumwa ya rubanda nkaba nifuza kuzatanga umushinga w’itegeko kuri bagenzi banjye mu Nteko, itegeko risaba ko abayobozi twese dutinyuka tukagira uruhare mu kugabanya burundu icyorezo cya SIDA mu gihugu cyanye.
Iryo tegeko rikazaba rireba cyane cyane twebwe abayobozi, intumwa za rubanda, abaminisitiri, n’abandi bayobozi bakuru mu nzego z’igihugu. Utabikoze RIB igakora akazi kayo kuko ubyanze aba afite umugambi w’ubwicanyi uko byagenda kose.
Ibi kandi bikaba byasobanuka neza ko nta bintu by’akato kaba gahawe uwanduye ahubwo ari ukugira ngo abayobozi nkanjye tutagira uwo twanduza tubigambiriye, maze tukazivuga imyato nibigwi ko twabaye indashyikirwa mu kurandura 100% ubwandu bw’agakoko gatera virusi ya SIDA.


