Hon. Sebaba ni muntu ki? Bimwe mu byo wamumenyaho

Ku bakunzi n’ abanzi kuko burya bombi babaho mu buzima, Hon. Sebaba agiye kwivuga ariko bitari kinyamwuga kuko burya umwuga utabimwemerera. Muramwihanganire akore ikosa kandi agiye kurikora arizi kuko akiri ku ntebe y’ishuli bamubwiye ko kizira kwiyandikaho no kwivugaho mu nkuru, ibyo bita kwiyicaza mu nkuru, n’ubwo mu muco nyarwanda byemewe kwivuga. Si ngiye gutandukira mbangamira uwo muco kimwe n’umwuga kuko mbikoze mbizi neza hatagira untera ibuye.

Kubera iki kwivuga?

Abatari bake bakunda kumbaza uwo ndi we n’ impamvu nitwa Sebaba, amazina nahawe y’ akazi aho gukoresha amazina yanjye bwite. Muri iki gihe nizihiza isabukuru y’ amavuko yanjye, nsanga nta kindi nakorera ababinsabye usibye kubabwira uwo ndi we ngo burya tujye dutarama tuziranye neza.

23/4/ 1964 – 23/4/ 2020, imyaka 56 ndayikozaho imitwe y’ intoki mbonye izuba. Sinavukiye mu nzu ababyeyi babyariramo ( maternity) nta n’ubwo nambwitswe bimwe impinja za none bazibinda ( pampers). Simbizi niba byari ibiremo by’ imyenda ishaje ariko birashoboka, kuko ababyeyi banjye bari aborozi b’amatungo maremare kandi umusaza ari n’ umuforomo w’abakoloni. N’ubwo byari bimeze bityo, itariki nyayo navukiyeho ntizwi usibye ko ukuri ari uko navutse ku ntambara ya ” kanyarwanda” muri za 1964- 1965. Nakuriye mu buzima budakomeye kandi butari hasi mu muryango wa gikirisitu.

Ibyaranze ubuzima bwanjye

Uwabyandikaho byaba igitabo kinini birumvikana urebye imyaka maze ku Isi. Gusa urwo rugendo rw’ubuzima narubonamo ibice bibiri ari byo “kuzamuka” no “kumanuka”, ibintu bidatandukanye n’ ubuzima bwa buri muntu aho umuntu ahura n’ ibibazo n’ ibisubizo ibintu bidatandukana.

Muri urwo rugendo rw’ ubuzima hari ibintu bitazibagirana mu buzima. Sebaba ( izina ry’umwuga), mu byashaririye ubuzima bwe n’ uburyo ageze mu wa 3 w’amashuri yisumbuye yataye ishuli ajya kuba umufasha w’ umushoferi bamwe bitwa ( conductor- convoyeur), ibintu yamazemo amezi abivamo kubera inama ya mama we, asubira ku ishuli arangiza neza ayisumbuye, arakomeza asoza n ‘ icyiro bita cya gatatu cya Kaminuza ( Master’s Degree). Naho ibya muryohereye mu buzima n’ igihe yabyaye umwana w’uburiza yishimira kubona ikimuvuyemo.

Sebaba ni umuntu wagize umugisha akora imirimo itandukanye bamwe bakwita ko ari myiza cyangwa yo hejuru. Muri yo ariko, icyo yatahuyemo ni uko icyitwa cyiza gishobora kuba umuruho bitewe n’ impamvu zinyuranye cyane cyane ishyali n’ ubugome bw’ ababyishimira bityo bakaguhimbira kugeza bagukoreye akarengane ugatabwa ku gasi, ukangara nk’umwana udafite umuryango. Imana ikageraho ikaguhindurira amateka ibyari umwijima bigahinduka umucyo.

Kubera iki Hon. Sebaba?

Ubundi amazina ye kavukire ni Munyakayanza Samuel, waje gukora umwuga w’ itangazamaku n’ umwanditsi, umusesenguzi mu bya politiki n’ ibindi. Sebaba byumvikanamo ijambo ” ibaba” yakomoye agereranya na rya rindi ryo muri Egiputa, ryandikishijwe bwa mbere muri ” Egyptian Civilisation”.

Ibaba uyu munsi wakwita ikaramu. Sebaba rero ni nko kuvuga Semwanditsi cyangwa Gakaramu. Kongeraho Hon. Ni nko kuvuga Nyakubahwa, bica amarenga ko naba ndi nyakubahwa Sebaba, watowe cyangwa watumwe n’ abaturage kubavuganira no kubagereza ibubazo byabo ibukuru.

Niyo mpamvu iyo yahugutse, Sebaba akunda kuvuga ku bibazo by’ abaturage kugira ngo hagize umugisha hakagira umuyobozi ubitera imboni abimenye, agire icyo abikoraho kuko hari igihe abaturage bapfukiranwa akarengane kakaba kose.

Sebaba akunda no kuvuga kuri politiki ariko ateruye kugira ngo atagira uwo akomeretsa cyangwa atoneka. Anavuga kandi ku mibanire myiza y’ abaturage, abakangurira gukunda igihugu no kubana mu mahoro, abasaba kwirinda ibyabatandukanya no guharanira ubumwe, kwiteza imbere no kwirinda amakimbirane aganisha ku ntambara.

Abasangije amakuru y’ uwo ari we kuko iminsi ibarirwa ku ntoki ngo yizihize isabukuru y’ amavuko, kugira ngo bamwifumize isabukuru nziza no kumusabira ku Mana ngo azakore umwuga we neza adatandukira.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *