Hon. Sebaba: Si ndi Yozefu, si ndi Désiré, si ndi Petero, mwe munyita nde?

Bakunzi ba Sebaba mwongeye kwirirwa, muraho ni amahoro? Erega ndabizi muba munkumbuye murankunda nanjye ni uko. Twahuje amaraso kandi ndabizi nta kindi kibitera usibye amahoro twese duharanira kandi tukayakunda. Maze iminsi nibaza igituma igihe tumaranye nta n’umwe urambaza irindi zina ryanjye rya kabiri bamwe bita rya gikirisitu ryiyongera kuri iri rya gipagani nsanganywe.

Ndakeka ko hari abakeka ko ntabatijwe nk’aho ndi umupagani mubisi wuzuye. Oya, burya ndi Umunyarwanda kandi niryo shema ryanjye. Kwitwa Sebaba, byorohera bene wacu kumva ko ntari kavamahanga. Ayiwe, nibutse kandi ko hari mwene wacu witwa gutyo. Ariko twese turi bene mugabo umwe, bene Kanyarwanda.

Umusaza kubera amateka y’ubukoroni yanze amazina nkayo amwibutsa uburetwa n’ubugome bitagereranywa, ahitamo aya bene wacu, abakurambere bacu, amazina asobanutse kandi yumvikana mu muco wacu gakondo. Ariko rero burya ngo “so ntakwanga akwita nabi” abandi bati “izina ni ryo muntu”.

Hari amazina mabi yuzuye umuvumo, anegura, aca imigani hamwe yagiraho umuntu ingaruka zitari nziza, nk’uko hari ayagira ingaruka nziza. Abo mvugamo hano banyihanganire ni ingero gusa ntanga. Sembeba, Sengegera, Rwamakuba, Mbarimombazi, Banzi, ……n’andi nkayo, ni amazina mu by’ukuri atari meza hamwe ba nyirayo abatera ipfunwe bibaza icyatumye bayitwa. Amahirwe ariko amategeko ateganya ko umuntu ahindura izina cyangwa amazina ye igihe abishakiye.

Ku rundi ruhande hari abita abana babo amazina meza bakurikije igihe bavukiyemo, amazina agaragaza ubutwari, ay’abihaye Imana, abatsinze urugamba, ay’abakuru b’ibihugu, n’andi afatwa ko ari meza. Rugema, Kagame, Museveni, Nkurunziza, Mahoro, Mbabazi, Mutoni, Uwase, Ntwali, Gatsinzi, Mutsinzi, ni amwe mu mazina y’ihumure asa nk’ayifuriza bene kuyitwa ibyiza gusa no kuzaba abakomeye ku Isi.

Abahanga mu byo kwita amazina, bavuga ko amazina y’umuntu ari kimwe mu bimuranga bimutandukanya n’undi. Yaba ayo mazina wakwita ko ari mabi, yaba ayakwitwa ko ari meza, icyo asangiye ni uko yose ari ay’abantu. Uhamagawe mu izina rye uko ryaba rimeze kose aritaba kuko aba ari umwihariko we.

Haba hari ingaruka nziza cyangwa mbi amazina agira ku muntu ku giti cye cyangwa ku buzima bwe? Ibyo mbisubije naba mbabeshye kuko byose biterwa n’imyemerere y’umuntu. Si kuri ubu gusa kuko na kera byahozeho. Hari agace kitwaga Segiteri ya Gikirambwa akaba ari muri Komini Ruhashya, ku muhanda ugana i Butare hafi ya ISAR, abaturage baho bangaga iryo zina ry’aho batuye. Amakuru akavuga ko umwami Ruganzu ari we wahise iryo zina, igihe kimwe yaharaye abaja be bagaburiwe utujumba duto duto, banga kuturya maze umwami amera nk’uhavuma habona kwitwa hatyo. Birashoboka ko ubu izina ry’aho hantu ryahinduwe.

Ubundi hari amazina yifuzwa n’atifuzwa. Bikavugwa ko hari atera umugisha n’atera umuvumo cyangwa se umwaku. Aho mwari muzi ko muri Zaire- Congo, abayoboye icyo gihugu ukuyemo uriho ubu bose bari Yozefu, cyangwa Yozefu- Désiré uhereye kuri Kasa Vubu, Mobutu, na ba Kabila bombi? Wanyarukira mu Burundi ukahasanga ba Petero bombi basimburanye ku butegetsi, Buyoya na Nkurunziza? Wareba abafasha b’abakuru b’ibihugu ,uwa Uganda n’u Rwanda baka ba Janet? Wareba kandi abafasha babakuru b’ ibihugu b’u Burundi na DRC, bakitwa ba Denise?

Bene ayo mazina y’abakomeye ni yo usanga rimwe na rimwe ababyaye bakunda kuyita abana babo bimeze nko kubifuriza kuzakomera igihe bazaba babaye bakuru. Byose birumvikana ko bishingira ku kwifuza kandi kwifuza akenshi bikaba birangirira mu nzozi.

Kwitiranya ibintu burya ni ibintu byahozeho, biriho kandi bizahoraho kuko mwibutse na Yesu ubwe yibarije abigishwa be (Luka 9: 18-19) ati: Mbese rubanda banyita nde, mwebwe munyita nde?” Abaza ibyo ni uko yari azi ko rubanda, abantu batamuzi neza.

Ndagukundisha amazina yawe, reka ugire ishema ryo kwitwa uwo uri we, ugire inzozi nziza zo kuzahaza ibyifuzo byawe kuko burya umugisha, ntubyiganirwa, uzarinda uwusazana aka wa muhanzi w’Umunyarwanda.

Naho njye Nyakubahwa nahisemo kwigumanira izina mumenyereye, rimwe rukumbi, rikubiyemo njyewe wese ubagezaho intekerezo z’amahoro binyuze mu ibaba ryanjye, imbunda yanjye, ikaramu yanjye kuko iyo yimije burya itaramburura.

None mwe bakunzi mwaba munyita nde, rubanda banyita nde? Uko mwanyita cyangwa muzanyita kundi ntibizangwa nabi igihe cyose muzaba mwerekeza ku mahoro n’ituze. Mugire amahoro ya Nyagasani!

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *