Nibura abantu 128 nibo bamaze kwemezwa ko bapfuye bazize inkongi y’umuriro mu miturirwa yo guturamo ahitwa Taipo muri Hong Kong. Abantu 200 ntabwo baraboneka.
Ku wa Gatatu, serivisi zishinzwe kuzimya umuriro muri uyu mujyi zatangaje ko byibuze abantu 128 baguye mu nkongi y’umuriro yibasiye inyubako zo guturamo ziherereye i Taipo, mu nkengero z’imisozi miremire ya Hong Kong.
Abayobozi bemeje ko ibikorwa byo kuzimya umuriro byarangiye, bongeraho ko ubu icyakurikiyeho ari ukwinjira muri buri gice mu miturirwa irindwi yibasiwe mu miturirwa umunani y’amagorofa 32 yo guturamo.
Abantu bagera kuri 200 ntiharamenyekana irengero ryabo. Kugeza ubu, abashinzwe kuzimya umuriro basatse amazu arenga 1.000 bashakisha abarokotse.
Kuri uyu wa Gatanu, mu kiganiro n’abanyamakuru, abayobozi bavuze ko abantu 79 bakomerekeye muri iyo nkongi.


