Hongria yitambitse inkunga ya miliyari 50$ y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kuri Ukraine nyuma y’amasaha macye hagezwe ku masezrano yo gutangira ibiganiro ku kwinjira muri uyu muryango kw’iki gihugu kiri mu ntambara n’u Burusiya.
Minisitiri w’intebe wa Hongria, Viktor Orban, nyuma y’ibiganiro byabereye i Buruseli, yagize ati: “Incamake y’iri joro: guhagarika amafaranga y’inyongera muri Ukraine.”
Abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi bavuze ko imishyikirano y’imfashanyo izasubukurwa mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Ukraine yishingikiriza cyane inkunga z’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi na Amerika mu gihe ikomeje guhangana n’Ingabo z’u Burusiya kuva muri Gashyantare 2022.
Guhagarika inkunga byatangajwe na Orban nyuma gato y’uko abayobozi b’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi bafashe icyemezo cyo gufungura ibiganiro byo kwinjira mu muryango na Ukraine ndetse na Moldavia no kwemerera Georgia gusaba kwinjira muri E.U.
Igihugu cya Hongria bivugwa ko ikomeje kugirana umubano wa hafi n’u Burusiya, kuva kera yarwanyije ko Ukraine yaba umunyamuryango wa E.U ariko ntiyigeze ihagarika iyo ntambwe.
Orban yasohotse mu cyumba cy’ibiganiro mu kanya gato mu byo abayobozi bavuze ko ari uburyo bwumvikanyweho kandi bwubaka, mu gihe abandi bayobozi 26 bakomeje gutora icyemezo cyo gutangira ibiganiro ku busabe bwa Ukraine bwo kwinjira mu muryango.
Umuvugizi wa Charles Michel, Perezida w’Akanama k’ibihugu by’u Burayi, yavuze ko aya masezerano yumvikanyweho.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yashimye icyemezo cy’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ku kuganira ku kuba umunyamuryango avuga ko ari ‘”intsinzi”.
Avuga ku cyemezo cya Orban cyo kwitambika inkunga ignewe Ukraine, Minisitiri w’intebe w’u Buholandi, Mark Rutte yagize ati “ Turacyafite igihe. Ukraine ntabwo izaba yamaze amafaranga mu byumweru bicye biri imbere,”
Yongeyeho ati: “Twumvikanye n’ibihugu 26.” “Viktor Orban, Hongria, ntibarabasha kubikora. Nizeye ko dushobora kugera ku masezerano mu ntangiriro z’umwaka utaha. Turatekereza mu mpera za Mutarama.”
Mu kiganiro n’abanyamakuru mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, Louis Michel yemeje ko abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bose usibye umwe bemeranijwe ku nkunga ndetse n’ingengo y’imari yagutse y’umuryango, nubwo Suede yari ikeneye kugisha inama inteko ishinga amategeko.


