Joseph-Kabila-1-2

Human Rights Watch yagaragaje impungenge ku kubuza itangazamakuru gukora inkuru za Kabila

Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu ( Human Rights Watch), wagaragaje ko uhangayikishijwe n’icyemezo cyo kubuza itangazamakuru gukurikirana ibikorwa by’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila n’ishyaka rye rya politiki, PPRD, nk’uko byatangajwe n’Inama Nkuru ishinzwe Itangazamakuru (CSAC).

Uyu muryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, uvuga ko iki cyemezo gishobora kugira “ingaruka mbi”.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 11 Kamena 2025, HRW yemeza ko itangazamakuru rifite uburenganzira bwo gutangaza “kugaruka” k’uwahoze ari umukuru w’igihugu, nk’uko abaturage na bo bafite uburenganzira bwo kujya impaka ku ruhare rwe muri iki gihe igihugu kirimo.

Itangazo rya HRW riti: “Abategetsi ba Congo bigeze kwihanganira kunengwa na rubanda, kabone nubwo babaga batabikuye ku mutima. Uyu munsi, ibibujijwe byashyizwe ku bitangazamakuru birakomeye. Abanyamakuru bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo kugira ngo bagaragaze ukugaruka kwa Joseph Kabila, kandi rwose Abanyekongo bafite uburenganzira bwo kujya impaka ku ruhare rwe muri iki gihugu. Abayobozi bagomba kumenya ko kubuza itangazamakuru gukora amakuru kuri Joseph Kabila bishoboka ko bizagira ingaruka bitandukanye n’uko byari byitezwe. N’ubundi uburyo bwo gukururira abantu gushaka kumenya iby’uwahoze ari perezida ni ukubabuza kumva ibimuvugwaho.”

Itangazo rikomeza rigira riti: “Joseph Kabila yayoboye DR Congo mu gihe cy’imyaka 18 nyuma yo gusimbura se, Laurent-Désiré Kabila, wishwe mu 2001. Ubuyobozi bwa Joseph Kabila bwatumye hagerwa ku iterambere rigaragara, ariko busigwa icyasha no guhonyora uburenganzira bwa muntu.”

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ihuriro ry’abanyamakuru bo muri Congo kuwa Gatanu ushize, ryamaganye icyemezo cya CSAC cyo kubuza itangazamakuru gutanga amakuru ku bikorwa bya Kabila, ubwo yari amaze hafi ukwezi i Goma, aho yari yatangiye “kugirana ibiganiro ngishanama n’abaturage, abanyamadini, abayobozi gakondo, abayobozi b’inyeshyamba, abahanga, n’abandi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *