Huye: Abanyeshuri barenga 20 ba UR baraye mu bitaro nyuma yo kurya amafunguro bikekwa ko yanduye

Abanyeshuri 27 ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye baraye mu bitaro bya CHUB n’ibya Kabutare, aho bagaragaza ibimenyetso byo kuribwa munda bakeka ko byatewe n’amafunguro bariye yaba yari yanduye.

Umuyobozi uhagarariye abanyeshuri muri iri shami, Mugabo Ronald yagize ati: “Ayo makuru yaraye angezeho, abagize ikibazo turi kubafasha kujya kwa muganga, twanditse n’amatangazo kugira ngo abandi bafite ibimenyetso nabo bagere kwa muganga.”

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye bwatangarije kuri Twitter ko 20 muri aba banyeshuri bamaze gukira, basezererwa ku bitaro, abandi 7 barimo 4 bari muri CHUB n’abandi 3 bari muri Kabutare baracyavurwa, ngo kandi nabo “bari koroherwa”.

Bwavuze ko hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buteganya gusura Umucyo Restaurant n’izindi resitora zikikije kaminuza kugira ngo basuzume isuku yaho.

Mugabo yavuze ko abagize iki kibazo ari abarira muri Restaurent Umucyo iri hanze ya kaminuza; bamwe muri bo bakaba bari kuribwa mu nda, gucibwamo no kubabara umutwe.

Bwiza.com yavuganye na nyiri resitora, Veneranda Bankundiye, yemeza ko na we yumvise aya makuru. Yagize ati: “Bari bamaze igihe baharira, nta n’umwe wari bwagirire ikibazo hano. Icyo ntekereza cyabiteye, ndigutekereza yenda ko ari inyama zo mu nda twari twaguze tugakora agatogo kubera ko abariye ku gatogo nibo bafite ikibazo. Muri make najye byancanze, maze imyaka 15 nkora resitora ariko ni ubwambere mpuye n’iki kibazo.”

Abajijwe niba iki kibazo kitaba cyatewe n’isuku nke, Bankundiye yasubije ko nta kibazo cy’isuku nke ati: “Isuku turayikora, amasahani bariraho tuyogesha amazi ashyushye”, gusa yemera gukurikirana icyaba cyabiteye kugira ngo bikosorwe.

Bwiza.com yavuganye n’ushizwe itumanaho muri CHUB, Jean Nepo Ntawurushimana, avuga ko 10 muri bo basezerewe mu bitaro ahagana saa tatu n’igice z’igitondo cy’uyu wa 20 Nzeri 2021.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *