APR FC yababarije A.S Muhanga kuri sitade mpuzamahanga ya Huye ihereye mu Karere ka Huye k’Intara y’Amajyepfo, iyitsinda ibitego 3-1 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021.
Amakipe yombi yatangiye asatirana gusa bigaragara ko APR FC ishyiramo aka bukuru, ikarusha A.S Muhanga n’iyi kipe yo mu Karere ka Muhanga igakomeza kwihagararaho.
APR FC yakomeje gusatira, ku mupira mwiza Manishimwe Jabel yahawe na Imanishimwe Emmanuel (Mangwende) yahise atsinda igitego cyiza ku munota wa 27.
A.S Muhanga nyuma yo kwinjizwa igitego, yabaye nk’iriye amavubi, nayo isatira cyane kugeza ubwo umwe mu bacyinnyi b’inyuma ba APR FC yakoze umupira n’intoki, umusifuzi atanga penaliti.
Iyi penaliti yatewe na Duru Mercy Ikenna wa A.S Muhanga, igitego kirinjira, amakipe yombi ubwo anganya igitego 1-1.
Igice cya kabiri cyatangiye APR FC, ikuramo Nshuti Innocent ishyiramo Tuyisenge Jacques.
Ku mupira mwiza wari utewe wa koruneri Tuyisenge Jacques, yatsinze igitego cya Kabiri cya APR FC ku munota wa 63.
Tuyisenge Jacques yatsinze igitego cya gatatu cya APR ku munota wa 68, APR FC ikomeza kuyobora n’ibitego 3 kuri 1 cya A.S Muhanga.
Ni uko umukino w’aya makipe ari mu itsinda A warangiye, APR FC ikomeza kuriyobora n’amanota 15, cyane ko imikino yose ya shampiyona uko ari 5 yayitsinze. A.S Muhanga yo iri ku mwanya wa nyuma, nta nota na rimwe ifite kuko iyi mikino yose yayitsinzwe.


