Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, Uwimabera Clemence, tariki ya 30 Nyakanga 2020 yanze gusezeranya Nzindukiyimana Jeremie utuye mu mudugudu wa Gahanga mu Kagari ka Rugango amuhora urugomo rwa muramu we.
Nzindukiyimana uvuga ko yarenganyijwe yagize ati: “Nari niteguye bihagije, nagiye gusezerana kuko nari nujuje ibisabwa, mu murenge nta kibazo mfite, sinakerewe ni njye wahageze mbere y’abandi, dusanga umukuru w’umurenge ataranitegura, turamurindira..tujya muri salle.”
Avuga ko yari afite gahunda yo gusezerana saa tatu z’igitondo, ahagera saa mbiri n’igice z’igitondo. Saa tatu n’iminota nk’10 ushinzwe irangamimerere yabahaye amabwiriza y’uko bagomba kwitwara.
Ati: “Executif aba araje, arinjira muri salle, yinjirana urupapuro ruriho umwirondoro wanjye, ruriho n’umwirondoro wa mushiki wanjye. Arambwira ati ni wowe witwa Nzindukiyimana Jeremie.” Ngo yaramubwiye ko ari we, arongera aramubwira ati: “Ubwo rero namwe muje gusezerana, mukaza gusezerana muvuye kwica n’umuntu? Njyewe ntabwo nabasezeranya, ubwo murabona mwajya kurahira ku idarapo muvuye kwica umuntu?”
Nyuma y’aya magambo, Nzindukiyimana, uwo bari bagiye gusezerana n’umuryango we urimo mushiki we, basohotse mu cyumba abageni basezeraniramo, bajya hanze.
Impamvu yabiteye
Umuturanyi witwa Nyabyenda yabatanze ku murenge, agenda avuga ko yakubiswe mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 29 Nyakanga, bucya haraba ubukwe. Ati: “Muri iryo joro nari mvuye mu mujyi (guhaha ibyo gukoresha mu bukwe) naniwe. Ndaza ndaryama mu rugo, nko mu masaa tatu y’ijoro numva abantu bari kurwana, induru zavuze, abantu basakuza.”
Umwe mu baturanyi be yasobanuriye bwiza.com ko tariki ya 29 Nyakanga, Nzindukiyimana na mushiki we bari bavuye guhaha ibyo barakoresha mu bukwe, bageze mu rugo uyu mushiki we arataha ajya mu rugo. Ngo yagezeyo umugabo we witwa Siborugira Jonathan amubaza imfunguzo, undi ati: “Nyamara nta mfunguzo mfite, kandi nje hakinguye.” Ubwo ngo batangiye gufatana, bararwana.
Icyo gihe Nzindukiyimana ngo yagiye kureba ibiri kuba, asanga mushiki we ari kurwana n’umugabo we. Ati: “Narababajije ese muri mu biki? Nta soni bibateye kuba muri kurwana muzi n’igikorwa dufite ejo?”
Ngo mushiki we na muramu we bakomeje kurwana birakomera, bigera aho Nzindukiyimana ajyana mu mushiki we kumuraza mu rugo kugira ngo ahoshye imvururu. Muri ako kavuyo ngo ni ho Yohana yakubitiwe, ajya ku murenge avuga ko Nzindukiyimana ari we wamukubise, kugira ngo adasezerana.
Yohana yashatse ko umuryango wa Nzindukiyimana umuha amafaranga yo kwivuza
Nyabyenda Yohana avuga iby’izo mvururu ati: “Mu ijoro ryo ku wa gatatu nari ndyamye, nka saa tatu zishyira saa yine numva induru, inzugi barimo bakubitagura. Ubwo narabyutse ntambaye, njya hanze ngeze hariya nahahuriye n’uwitwa Anastasie Gashirabake. Abandi bajya gutabara umugabo wa hariya.” Icyo gihe Gashirabake n’umugore we baramubwiye ko abandi bagiye gutabara, na we bamubwira ko yajyayo.

Yohana yasubiye mu nzu, arambara maze ajya gutabara. Ati: “Mu gihe mpageze, nsanga ni Sibori (Siborugira) na Nzindu[kiyimana], umugore wa Sibori arimo gukubita urugi. Ntabwo nari kubinjiramo, nti ubwo murapfa iki, mwakwihanganye mukareka kurwana. Sibori yari yikuye umupira, ntacyo yari yambaye, yakabyumva ati ako ni kande kavuze gutyo? Yahise yikura wa mupira yari afite, awunkubita mu maso, arangije yarazamutse anyikubitira umugeri.”
Nyabyenda Yohana yemera ko koko Nzindukiyimana atamukubise. Gusa ngo yifuzaga ko umuryango wose wamuha amafaranga 50,000 rwf yo kwivuza imvune yagize ubwo yakubitwaga na Siborugira Jonathan.
Ubwo Gitifu w’Umurenge yangaga gusezeranya Nzindukiyimana, Nyabyenda Yohana yarahindukiye amubwira ko atari we wamukubise, ko ahubwo ari muramu we wabikoze. Byatumye Gitifu ajya kubaza abaturage uwaba yakubise Yohana mu buryo busa n’iperereza, bamubwira ko atari Nzindukiyimana, aranangira avuga ko “atazeranya abicanyi, asezeranya abazima.” nk’uko Nzindukiyimana yabitangaje. Saa munani z’igicamunsi hari gahunda yo gusezeranya icyiciro cya kabiri, Gitifu wari wamaze kubwirwa uwakubise Yohana, n’ubundi ngo yanga gusezeranya aba bageni.
Ngo Gitifu yaciye Nzindukiyimana 50,000 rwf byo kuvuza Yohana, na we arabyanga kuko ngo nta muntu yishe, ahubwo yakijije. Byakomeje kwanga, bigera saa kumi n’imwe, Nzindukiyimana ataha adasezeranye nk’uko yakomeje abivuga. Avuga ko atigeze byibuze akurikiranwa n’ubutabera ku cyaha Gitifu amushinja, ndetse na muramu we washyizwe mu majwi na benshi ntiyigeze akurikiranwa.
Nzindukiyimana avuga ko Gitifu w’Umurenge asanzwe yari afitanye ikibazo na nyina, cyane ko amushinja kwambura ikibanza umuturage. Iki kibazo ngo cyazamuye umwuka mubi hagati y’uyu muryango kuva ku buyobozi bw’umudugudu kugera ku murenge, kandi wo wemeza ko urengana. Uyu mukecuru avuga ko yari yagurishije uwo muturage uyu murima, gusa yananiwe kuzuza ibyo bumvikanye, arongera asubirana umurima we, bikaba ari byo ngo byabateranyije n’ubuyobozi.
Meya w’Akarere yahageze, yemerera Nzindukiyimana kumusezeranya ku itariki yifuza
Abayobozi barimo Gitifu wa Mbazi, urwego rwa DASSO na meya w’akarere ka Huye, Sebutege Ange, kuri uyu wa 5 Kanama 2020 bagiranye inama n’abaturage ahabereye izi mvururu, abaturage barimo na Nyabyenda Yohana bemeza ko uwamumubise ari Siborugira Jonathan ushinjwa n’abaturage kuba umunyarugomo.
Meya Sebutege yatangaje ko serivisi yo gusezeranya Nzindukiyimana yari gutangwa ariko habayeho kutabyumvikanaho, igisa no kwivumbura.ndetse n’itangwa ry’amakuru atari yo.
Yasobanuye ko impamvu shingiro yatumye gusezeranya Nzindukiyimana bitaba ari ikibazo cy’umutekano. Ati: “Ku munsi w’ejo hashize twakiriye ibaruwa y’uriya musore atugezaho ikibazo y’uko atabashije gushyingirwa, twakiriye na raporo y’umurenge igaragaza uko byagenze. Uyu munsi twaje gukurikirana iki kibazo. Icyagaragaye koko ni uko hari ikibazo cy’umutekano ari naryo shingiro rya byose kandi mu bikorwa byose tugomba gushyira imbere no gukurikirana ikibazo cy’umutekano.”
Meya Sebutege yatangaje ko yemeye guha Nzindukiyimana serivisi yo kumusezeranya, na we akaba yasabwe kubabwira itariki abona yiteguye. Ati: “Njye ubwanjye nanabemereye ko iyo serivisi tuzayibaha, kandi nabo bagiye kutubwira umunsi bumva biteguye, tuzongere guhura kandi iyo serivisi tuyitange.”

Abaturage baje kumva icyo abayobozi bababwira


