Huye: Mukura na Sunrise byaguye miswi

Ikipe ya Mukura ku mukino wa mbere wa shampiyona inaniwe gutsinda Sunrise, umupira warangiye binganyije igitego cyimwe kuri kimwe , mu gihe bose bahushishe uburyo bwinshi bwabazwe imbere y’izamu.

Ikipe ya Sunrise yatangiye yataka cyane byatumye yinjiza igitego cya mbere ku munota wa Kane w’igice cya mbere cyatsinzwe na Uwambajimana Leo alliance Kawungu , ku makosa yakozwe n’abacyinnyi b’inyuma ba Mukura victory sport.

Ikipe ya Mukura yakomeje kwataka ndetse ikajya iniharira byiganjemo gusubiza inyuma umupira ariko ntiyatsinda kujyeza igice cyambere cyirangiye. Nyuma yo kuruhuka ikipe ya Mukura victory sport yaje yataka cyane, byaje gutuma abacyinnyi b’inyuma ba Sunrise bakoreye ikosa umucyinnyi wa Mukura victory sport Nyarugabo Moise murubuga rw’amahina umusifuzi atanga penariti ku ikipe ya Mukura victory sport iterwa na Muniru Abdlu biba igitego cyimwe kuri kimwe.

Umukino wakomeje amakipe yose yataka Mukura yataka na Sunrise buri yose ikajyenda ihusha uburyo bwabazwe bwo kubona igitego. Umukino wo kwishyura ukaba uzabera kuri stade amabati mu karere ka Nyagatare.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *