csm_UBUSHINJACYAHA__HUYE_67668d60e7 (2)

Huye: Umugabo w’imyaka 59 akurikiranweho kugerageza kwica umwana we w’umwaka n’igice

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 59 utuye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Kibiraro, Umurenge wa Rwaniro, mu Karere ka Huye ukekwaho kuba ku itariki ya 24 Ukwakira 2025 saa yine z’ijoro yarashatse kwica umwana we ufite umwaka n’igice amukubise ku rukuta rw’inzu. 

Mu ibazwa rye, ukekwa yavuze ko yatashye akabaza umugore impamvu yacanye imihembezo bagatongana yajya kumukubita umugore akamucika agahunga.

Asobanura ko ubwo umugore yamucikaga yahise agira umujinya afata umwana yari asize amukubita ku gikuta agakomereka umutwe bikomeye nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.

Bivugwa ko umuryango wabo wari umaze iminsi ubanye mu makimbirane umugabo avuga ko uwo mwana umugore yabyaye atari uwe.

Icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ ubwicanyi akurikiranweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cy’imyaka 25, nk’uko giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 21 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *