whatsapp_image_2020-07-23_at_18.00.25.jpg

Huye: Umwana w’imyaka 14 yahondaguwe n’abashinzwe umutekano akanguka ari mu bitaro

Uwitwa Rukundo Emmanuel wo mu mudugudu w’Umuyange, mu kagari ka Gahororo ho mu murenge wa Karama w’akarere ka Huye, aratabaza asaba ubutabera nyuma y’uko abashinzwe umutekano abazwi nk’irondo ry’umwuga bamusanze mu nzira baramuhondagura bamugira intere nyamara ntacyo akoze.

Mu ma saa tanu yo ku wa kabiri tariki ya 21 Nyakanga nk’uko Rukundo yabisobanuriye BWIZA nyuma yo kuva mu bitaro bya Kabutare yari amaze iminsi arwariyemo, ngo yahumaniye n’Irondo hafi ya SACCO ya Karama afite inkoni mu ntoki, gusa akaba yari agiye gukina umupira ku kibuga kiri iruhande rw’umurenge.

Ngo aba bakimubona bahise bamwahuka baramuhondagura, mbere yo gukanguka akisanga kwa muganga.

Uyu mwana uri mu kigero cy’imyaka 14 y’amavuko yavuze ko akubitwa n’irondo bamushinjaga kuba yari agiye kuzambura Inka zari zimaze gufata ziragiwe ku gasozi, gusa agahamya ko muri izo nka nta z’iwabo zari zirimo.

Rukundo avuga ko mu bamukubise harimo uwitwa Nyamwasa uyobora INkeragutabara mu murenge wa Karama, wabwiraga bagenzi be ngo nibashake bamwice ngo kuko azirengera urupfu rwe.

Ati: “Umuyobozi witwa Nyamwasa yaravuze ati nigishake gipfe nzabyirengera, bahita bashorera Inka bari bafite bazikomezanya ku murenge.”

Mukuru w’umwana wakubiswe witwa Ndizihiwe Donat, avuga ko murumuna we yakubiswe n’Inkeragutabara zigera muri esheshatu, zikaba zari ziyobowe n’uriya Nyamwasa uzikuriye ku rwego rw’Umurenge, ndetse n’uwitwa Nkundabagenzi David bita Byungura ukuriye Inkeragutabara mu kagari ka Gahororo, agafatanya izo nshingano no kuyobora umudugudu w’Umuyange.

Ndizihiwe avuga ko Nyamwasa ari we wakubise murumuna we inkoni y’agashinguracumu mu mutwe akitura hasi, mbere yo kumuraruza aho yari yaguye bamujyana ku kigo nderabuzima cya Karama yavanweho akajyanwa ku bitaro bya Kabutare.
whatsapp_image_2020-07-23_at_18.00.25.jpg
Yakubiswe abaturage babireba ndetse banashugereye

Asaba ko ubutabera bwakurikirana kiriya kibazo uwahohotewe akeranganurwa, ngo “kuko harimo akarengane gakabije.”

Ndizihiwe avuga ko atari ubwa mbere Inkeragutabara zo muri kariya gace zihohotera abaturage, ngo kuko mu bakubise murumuna we hari uwamugonze ku bushake nyamara ntabone ubutabera.

Ati: “Umwe muri aba bakubise murumuna wanjye mu Ukuboza k’umwaka ushize, yansanze mu muhanda arambwira ati ngiye kukugonga. Yarangonze bigera mu nzego zishinzwe umutekano sinabasha kurenganurwa, ntacyo nafashijwe byararangiye kandi hari ibihamya by’uko umuntu yangonze kandi yanabanje kumbwira ati ngiye kukugonga.”

Ku kibazo cy’urugomo rwakorewe umuvandimwe we, yavuze ko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwabasuye ku bitaro bya Kabutare rukagira ibyo rubabaza, gusa bakaba bategereje ko hari icyo bafashwa ngo kuko ntacyo rwongeye kuza kubabaza.

Umuturage utifuje gutangaza amazina ye na we yavuze Inkeragutabara z’i Karama zikoresha ububasha zihabwa mu guhohotera abaturage, ndetse inzego z’ubuyobozi ntizigire icyo zibivugaho.

Ati: “Inzego z’ubuyobozi mu murenge wa Karama ntabwo zikurikirana neza abafite inshingano z’umutekano, nk’izo nkeragutabara mu murenge muri rusange zitwaza ubushobozi zifite ugasanga zirahohotera abaturage.”

BWIZA yifuje kuvugisha ubuyobozi bw’Umurenge wa Karama bushyirwa mu majwi yo gukingira ikibaba Inkeragutabara zihohotera abaturage, ihamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, Karasira Arsène ntiyitaba Terefoni ye ngendanwa. Ubutumwa bugufi bugaragaza uko ikibazo giteye na bwo uwo muyobozi ntacyo yigeze abuvugaho, nyamara bigaragara ko yabwakiriye.

whatsapp_image_2020-07-23_at_18.00.25-1.jpg
Ubwo yari amaze gukubitwa

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *