csm_UBUSHINJACYAHA__HUYE_67668d60e7

Huye: Urukiko rwaburanishije urubanza rw’abantu 5 bashinjwa kwica umuntu bamukase ijosi

Mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 7 Nyakanga, haburanishirijwe urubanza ubushinjacyaha buregamo abantu 5 barimo umugore umwe bakekwaho kwica umugabo w’imyaka 57 bamukase ijosi.

Icyo cyaha cyabaye mu ijoro ryo kuwa 07 Kamena 2025 ahagana sa yine z’ijoro mu mudugudu wa Ngoma III, akagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma mu karere ka Huye aho bamusanze mu nzu yabagamo yapfuye.

Mu iburanisha nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, abaregwa baburanye bemera icyaha, basobanura uko umugambi bawucuze, bagacurisha imfunguzo z’inzu nyakwigendera yari acumbitsemo, byagera nimugoroba bakajya kumutegera mu nzu iwe atashye yakwinjira bagahita bamufata bakamuniga bamufashe n’amaguru, umwe agafata icyuma akamukata ijosi agapfa, babisabira imbabazi.

Ubushinjacyaha bwasabiye abakekwa 4 igifungo cya burundu buri wese hashingiwe ku ngingo y’107 y’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange naho uwanze gutanga amakuru nyuma yo kumenya ko nyakwigendera azicwa asabirwa igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu 500000.

Urubanza rwapfundikiwe ruzasomwa tariki ya 21 Nyakanga 2025 i saa cyenda z’amanywa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *