Umushoramari Pasteur Kayumba Jean Baptiste usanzwe aba ku mugabane w’u Burayi, yatangaje ko agiye kubaka mu karere ka Karongi ishuri mpuzamahanga rizajya ryigisha gutegura indyo y’Abafaransa izwi nka ‘Cuisine Française’.
Pasteur Kayumba yatangaje iyi gahunda ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare, ubwo mu karere ka Karongi haberaga inama yiga ku ishoramari n’ubukerarugendo. Ni inama yitabiriwe n’abashoramari bo hirya no hino mu gihugu ndetse n’inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi akanaba imboni y’akarere ka Karongi, Dr. Ndabamenye Telesphore, ari mu bitabiriye iriya nama.
Ibiganiro byayitangiwemo byagarutse ku mahirwe y’ishoramari aboneka mu karere ka Karongi, by’umwihariko mu bijyanye n’ubukerarugendo, amahoteli n’ubuhinzi; ndetse no ku ngamba zo koroshya ishoramari hagamijwe kwihutisha iterambere ry’ubukungu mu karere.
Pasteur Kayumba yavuze ko ishuri rya ‘Académie Francophone d’Hôtellerie et du Tourisme de Bwishyura’ ateganya kubaka, riri mu bitekerezo yagize guhera muri 2016 nk’uburyo bwo kugira icyo akorera igihugu cyamubyaye.
Yavuze ko ririya shuri ryitezweho gusubiza ikibazo cy’abakozi bafite ubumenyi budahagije cyari kimaze igihe kirekire cyarabaye ingorabahizi.
Ati: “Iri shuri rigiye gusubiza inzitizi zavugiwe hano. Profeseur yabivuze. Tugomba kugira abakozi bameze neza basubiza ibibazo by’abagenzi dufite bo muri twebwe n’inshuti z’u Rwanda. Tugomba kugira abakozi bafite ubuhanga, kandi ubuhanga butari ubu bujenjetse. Kuko hari igihe umuntu arya ibijumba akumva ko ari ho ibiryo bigarukira. Oya, hariho amafiriti, za makaloni, noneho hari ibyo bita ‘takeaway’.”
Yavuze kandi gushinga ririya shuri yabitewe n'”impungenge z’abakozi abantu bagenda binubira”.
Yunzemo ati: “Iri shuri ryacu rirasubiza ibibazo by’ubuhanga bw’abakozi, rirasubiza na none ibibazo by’ubuhanga bw’abashoramari. Ahari turerekeza ku bakozi gusa tukagira ngo abashoramari bo ntibakwiye guhugurwa.”
Académie Francophone d’Hôtellerie et du Tourisme de Bwishyura’ igiye kubakwa mu karere ka Karongi, izaba ifite umwihariko wo kuba ari ryo shuri rya mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ryigisha gutegura indyo y’Abafaransa.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Muzungu Gérald, yashimye uriya mushoramari ku bw’ishuri agiye kubaka, avuga ko ryitezweho kuzagira uruhare runini mu iterambere ry’ubukerarugendo bwa Karongi ndetse n’ubw’igihugu muri rusange.
Ati: “Murabizi dufite ishoramari mu mahoteli n’ubukerarugendo, dukeneye n’abahanga bazakora muri izo serivisi. Rero [Kayumba] yabonyeko ari umwihariko wo kubaka ishuri rizigisha ‘Couisine Française’ iri muri imwe mu ndyo zigezweho ku Isi.”
Claudine Rubagumya, Umuyobozi mu ishami ry’ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yashimye ibitekerezo byiza abashoramari bafitiye akarere ka Karongi, abizeza ko RDB izakora ibishoboka byose mu kumenyekanisha kariya karere.
Ati: “Ni umukoro twese dufite, yaba akarere, RDB na PSF kugira ngo tumenye uko tumenyekanisha Karongi”.
Minisitiri Ndabamenye mu butumwa yahaye akarere, yasabye ubuyobozi bwako korohereza abashoramari kubona ibyangombwa.






