Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aremeza ko Claude Ibalanky wari umuntu wa hafi ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi akanaba inshuti ye, yamaze kumutera umugongo akerekeza muri AFC/M23.
Amakuru avuga ko uyu mugabo ari i Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva mu minsi mike ishize.
Claude Ibalanky uvuka mu ntara ya Bandundu, asanzwe ari Perezida w’ishyaka ryitwa Réveil Populaire (Repop) riri mu yagize ihuriro Union Sacreé Pour la Nation rikubiyemo amashyaka ashyigikiye ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Repop ya Ibalanky by’umwihariko ni yo iturukamo Minisitiri w’Urubyiruko wa Congo Kinshasa, Grâce Kutino.
Kuri ubu ntabwo AFC/M23 iratangaza ku mugaragaro niba Claude Ibalanky yamaze kwihuza na yo, gusa amakuru avuga ko uyu mutwe watangiye gutegura inshingano ugomba kumuha mu minsi iri imbere nyuma yo kugira ibiganiro na we.
Uyu mugabo kandi yahoze ari umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura amasezerano ndetse akaba n’intumwa y’icyubahiro ya Perezida Tshisekedi.


