Ibi bintu nyamara mukoresha abantu bambaye ‘civile’ mu kazi bagafata umuntu nk’abamushimuse ni bibi- Umuturage abwira polisi

Igipolisi cy’u Rwanda cyatangaje ko abapolisi bambaye imyenda ya gisivili bafashe umugabo wari watorotse kasho ya polisi i Musanze, ariko uko uyu mugabo yafashwe byanenzwe n’abantu benshi, hari uwavuze ko bisa no gushimuta.

Amashusho yashyizwe ku rubuga rwa Twitter, yafatiwe mu Mujyi wa Musanze agaragaza abagabo bane bambaye imyenda ya gisivile bateruye umugabo bamushushubikanya, kandi bamwe muri bo bamukubita ibipfunsi.

Bamushyira mu modoka nayo ifite ‘plaque’ ya gisivile igahita igenda.

Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bamaganye ubu buryo bwo gufata umuntu, bamwe babwise gushimuta, abandi babihuza n’uburyo hari abantu bamwe baburirwa irengero mu gihugu.

Umwe muri bo, witwa Clemyito_Clemence ati “Ibi bintu nyamara mukoresha abantu bambaye civile mukazi bagafata umuntu nkabamushimuse ni bibi pe nin’ubunyamaswa. Mu minsi ishize nabwo byabaye kabeza kuri escalier nabasore bibigango. Muri kuduhahamura n’ukuri”

Ntibizwi neza ibyabanjirije aya mashusho, niba abafashe uyu mugabo babanje kumubwira ko ari abapolisi, cyangwa se niba yabarwanyije.

Polisi kandi ivuga ko abapolisi babiri bigaragara ko bamukubise “nabo bafashwe kandi bazahanwa hakurikijwe amategeko”.

Umwe mu babishyigikiye bati ” Turashimira police kubunyamwuga buyiranga. Nibyo ntawuri hejuru y’amategeko bazahanwe hakurikijwe amategeko…”

Benshi mu bakoresha imbugankoranyambaga kandi basabye ko bazajya bamenyeshwa niba koko abapolisi bahohoteye abaturage, baba bahanwe koko nk’uko RDF ibigenza, ibageza nko mu nkiko.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Perezida Ndayishimiye yageze muri Uganda tariki ya 11 Gicurasi 2021 ubwo yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Museveni wabaye ku munsi wakurikiyeho.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *