Ibi byo ni ibiki byateye? Abagabo 3 bamaze kunsaba ifoto yanjye nambaye ubusa ngo bampe kashi

Nitwa Diane, mu rugo ni i Gatsibo ariko nkorera muri uyu mujyi wa Kigali, mfite imyaka 25, nkaba mfite n’ibiro 64. Maze guhura n’ibigeragezo kenshi biganisha ku busambanyi, none nimungire inama.

Abasore bifuza ko turyamana ni benshi hamwe n’abagabo, mwese murabizi ibigeragezo igitsinagore duhura nacyo. Mu bihe bitandukanye abagabo bagiye bansaba ifoto yanjye nambaye ubusa.

Ibi nabyibajijeho, nkibaza icyo yamumarira bikanyobera, uretse ko ntanabikora ariko njyewe mbona byeze, kuko hari n’undi mukobwa nabiganirije na we ambwira ko amaze kuyisabwa kenshi kuri watsapp na facebook

Rwose abo bagabo babiri babimbwiriye kuri watsapp undi umwe we yabimbwiye imbona nkubone, maze kumubwira ko ntigurisha ndetse ko kuryamana na we bitashoboka, arangije ati “noneho uzampe agafoto kawe wambaye ubusa, ngo kashi uzifuza zose nzazigua”.

Mungire inama, koko ibi bigeragezo umuntu azajya abitsinda gute? ese iyi ngeso yo yadutse mu bagabo ni bwoko ki? ifoto??? ubuse ifoto imufasha iki? kwikinisha se? amarozi se?

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *