Wowe n’umugore wawe murakundana cyane ndetse wumva wakora igishoboka cyose kugira ngo umushimishe. Gusa ibi bikurikira ntugerageza kubikora kugira ngo yishime:
Gukora icyaha ku bwe
Ukunda umugore wawe? Wifuza kumuha ikintu cyamushimisha ariko ukaba udafite ubushobozi bwo kukibona? Ntabwo ibyiza ari uko wajya kucyiba cyangwa kwiba amafaranga yo kukigura. Niba agukunda by’ukuri, azamenya ko ari intege nke ufite, yemere ko mubana muri ubwo buzima.
Birashoboka ko kandi umuturanyi, inshuti cyangwa umugenzi yababaza umugore wawe, ukumva ko hari icyo ukwiriye gukora ngo umuhorere. Ubutwari si uguhora ahubwo ni ugushobora kwihanganira ibyo byose, icyiza ahubwo kikaba kwihanganisha umugore, ukanamwemeza ko kumuhorera atari bwo buryo bwiza bwo gukemura icyo kibazo.
Ntagatume upfubya inzozi zawe
Umugore si ukwicira imigambi ahubwo ni ugufasha kugera ku ntego wihaye binyuze mu buryo butandukanye burimo ubujyanama. Mbere yo kumushaka, wibuke ko hari intego wihaye, bityo rero mu gihe muri kumwe, ntatume uzihagarika.
Ntatume wubahuka umuryango wawe
Mu gihe umugore yamenye ko umukunda, ashobora gutekereza ko icyo yagusaba cyose wagikora kugira ngo mudatandukana. Ntiwatungurwa no kumva akubwiye ko atishimira umwe mu muryango wawe cyangwa umuryango wose, wenda akakubwira ko atekereza ko utamwishimira mu rwego rwo gushaka ko witandukanya na wo.
Ibyo byose abikubwire ariko wibuke ko mbere yo gushakana na we, wowe wahoze muri uwo muryango ndetse umenye ko igihe muzaba mwatandukanye, uwo muryango ari wo uzakugumanya.
Kumubera igitambo mu bihe byoroheje
Ntibikwiriye ko wowe ugira icyo ubura kandi ugifitiye ubushobozi, kubera we. Wamugurira imyenda ariko na we ukwiriye kumenya ko ugomba kwambara neza. Ntukore ikosa ngo wiyicishe inzara kugira ngo uhe umugore wawe ibimutunga bimusaze. Twabikesheje imbuga nka legit.ng, pulselive.co.ke na ghanaguardian.com.


