Ibibazo by’umuhanzi Chriss Eazy na Musanze Caves Hotel byafashe indi ntera

Nyuma yo gushinjwa guhemukira Musanze Caves Hotel ndetse ntiyegere n’ubuyobozi bwayo, umuhanzi Chriss Eazy yahamagawe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, inshuro ebyiri.

Ni nyuma y’aho Bwiza ibagejejeho inkuru yo ku wa 03 Gashyantare 2023 yavugaga ku buriganya n’ubuhemu Rukundo Nsengiyumva Christian uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Chriss Eazy ashinjwa gukorera Musanze Caves Hotel.

Ubuyobozi bw’iyi hoteli bwasobanuye ko uyu muhanzi yakiriye amafaranga y’u Rwanda yose ibihumbi 500, abwizeza gutaramana n’abakiriya bayo kuwa 14 Mutarama 2023 ariko birangira atengushye hoteli n’abakunzi be.

Nkuko twabibabwiye mu nkuru iheruka, nyuma yuko Chriss Eazy yohererejwe Frw 500 hakoreshejwe Mobile Money kuko ngo yari muri Uganda, yarayakiriye ariko ntiyitabira igitaramo yari yateguye muri Musanze Caves Hotel, hoteli ubwayo ayiteza igihombo harimo no gutakarizwa icyizere.

Byabaye ngombwa ko ushinzwe ibikorwa bya Hotel atanga ikirego kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo. Chriss Eazy yahise yohereza Frw ibihumbi 500 yari yarohererejwe, ariko ngo yirengagije kugana ubuyobozi bwa hoteli kugira ngo abusabe imbabazi, nibiba na ngombwa impande zombi zigabane ibihombo.

Ubuyobozi bwa Musanze Caves Hotel bwongeye kwisunga amategeko ngo burenganurwe, aho ku wa 15 Gashyantare 2023 bwongeye gutanga ikirego mu bugenzacyaha (RIB) bwa Nyamirambo, asabwa kwitaba kuwa 17 Gashyntare 2023 ariko ntiyitaba, umugenzacyaha Igenukwayo Joie Jean de la Croix yongeye kwandikira uyu muhanzi irindi hamagara, atumirwa na none imbere y’ubugenzacyaha bwa Nyamirambo kuri uyu wa 21 Gashyantare 2023 saa tatu (9h00).

Ese na none azongera kwanga kwitaba cyangwa azitaba?

Umunyamakuru wa Bwiza akimara kubona Ihamagara rya 2 (2ième Convocation), yahamagaye Criss Easy kuri telefoni ye igendanwa, arayitaba ariko amwibwiye, telefoni ahita ayikuraho.

Umunyamakuru ntiyarambiwe kuko yongeye kumuhamagara ubugira gatatu, yanga kwitaba ndetse amwandikiye n’ubutumwa bugufi nabwo ntiyabusubiza.

Umunyamakuru yahamagaye Manaja (Manager) wa Chriss Eazy, Bugingo Bony uzwi nka Junior Giti na we ntiyitaba telefoni ye.

BWIZA na none yavuganye n’urega ari na we ufite mu nshingano ze gukurikirana ibikorwa bya Musanze Caves Hotel, Tuyisenge Jean Marie Vianney, mu butumwa bugufi agira ati “Nyuma yuko agaragaje agasuzuguro ke kenshi, niyemeje kuyoboka amategeko.”

Ese kutitaba ihamagara, haricyo amategeko abivugaho?

Itegeko N° 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 mu ngingo yaryo ya 242, ivuga ibyo kwanga kwitaba ubugenzacyaha, ubushinjacyaha cyangwa ubundi buyobozi igira iti ” Uretse igihe cy’inkomyi ntarengwa, umuntu wese wanga kwitaba, yahamagajwe ku buryo bwemewe n’amategeko kandi yahamagajwe mu rwego rw’akazi, atumiwe n’umushinjacyaha, umugenzacyaha cyangwa ubundi buyobozi, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko itarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

Amakuru yizewe agera kuri BWIZA ni uko ikirego cy’iyi Musanze Caves Hotel gishingiye ku gihombo batejwe n’uyu muhanzi Criss Easy aho bavuga ko basubije amafaranga kubari baguze amatike ndetse hivangamo n’abatari bayaguze kubera byari bimaze gutera “rwaserera”.

Ibyo kurya no kunywa byari byaguzwe, bimwe muri byo bikaba byarangiritse [Ibiribwa], gutakarizwa icyizere n’abakiriya kw’iyi Hotel, umwanya batakaje bategura iki gitaramo n’ibindi byose bijyanye n’imyiteguro.

BWIZA izakomeza gukurikirana iki kibazo kugeza ku musozo.

Inkuru yabanje https://bwiza.com/?Rurageretse-hagati-y-umuhanzi-Chriss-Eazy-na-Musanze-Caves-Hotel

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *