Abanyamuryango n’abakunzi ba Muhazi United FC iterwa inkunga n’uturere twa Rwamagana na Kayonza, barasabira iyi kipe gutabarwa kugira ngo izatangirane ingamba imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere, dore ko bamwe muri bo bavuga ko hatagize igikorwa yamanuka mu cyiciro cya kabiri kubera uburangare bw’abayobozi.
Ubusanzwe iyi kipe ihabwa Frw miliyoni 400 isaranganya na Muhazi WFT.
Abakunzi bayo babajwe n’umusaruro yabonye mu mikino ibanza ya shampiyona, ndetse bavuga ko iterambere ryayo nta cyerekezo rifite kubera umusaruro ugayitse yabonye mu mwaka w’imikino ushize wa 2023/2024 nyamara ishorwamo amafaranga menshi.
Umwaka ushize w’imikino Muhazi United yawurangije ifite amanota 33 n’umwenda w’ibitego 8, mu gihe amakipe ya Sunrise na Etoile de l’Est na yo afashwa n’uturere tubiri yatengushye ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, bufata icyemezo cyo gusaba ko Akarere ka Gatsibo kunganira Nyagatare mu gufasha Sunrise na Ngoma igafatanya na Kirehe mu kubaka Etoile de l’Est itajegajega.
Guhindura iyari Rwamagana City yahawe uturere tubiri igahabwa izina rya Muhazi United byari mu rwego rwo kubaka ikipe ifite igitinyiro, gusa imikino ibanza yarangiye iri ku mwanya wa 14 n’amanota 13; imbere ya Vision FC na Kiyovu sports ziri mu myanya ya nyuma n’amanota 12.
Ubwo Akarere ka Kayonza n’aka Rwamagana twasabwaga ingengo y’Imari ya miriyoni 200 kuri buri karere abenshi bumvaga abafana b’iyi kipe batazongera kwinubira umusaruro ugayitse yakunze kugira mu myaka yose imaze ikina mu marushanwa y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya Mbere mu Rwanda.
Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru iyi kipe yari ibereyemo abakinnyi n’abakozi bayo ibirarane by’amezi abiri badahembwa, ndetse uku kwezi gushize batarahembwa umushahara wabo wo mu Ugushyingo no mu Kuboza 2024 baba bamaze amezi atatu badahembwa mu gihe na bashiki babo bakinira Muhazi United WFT nabo bafite ikibazo nk’icya basaza babo.
Umwe mu bayobozi ba Muhazi United yabwiye BWIZA ko mu ntangiriro z’iki cyumweru abakinnyi bagarutse kwitegura imikino yo kwishyura bazatangira tariki ya 8 Gashyantare baseta ibirenge, ndetse ko iyi kipe yananiwe kugura abakinnyi bo kongera mu myanya bafitemo icyuho kubera kudahabwa amafaranga ku gihe bagenerwa n’Akarere ka Rwamagana.
Bamwe mu bakurikiranira hafi ikipe ya Muhazi United bashyira mu majwi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana, Mutesi Priscah, bavuga ko ariwe utifuza ko amafaranga ahabwa ikipe mu buryo bworoshye, mu gihe we atashatse kugira icyo abivugaho dore ko bamwe basanga gutinda gutanga amafaranga bagenera ikipe bituma ikipe ihorana ibibazo bidashira bishobora no kuyimanura mu cyiciro cya kabiri.
Akarere ka Rwamagana kavugwaho kudakemurira ku gihe ibibazo bikunze kuvugwa muri iyo kipe biterwa no kudahabwa amafaranga mu gihe cyateganyijwe, ubuyobozi bwako buvuga ko nta kibazo cy’amikoro ifite ndetse ibirane by’imishahara y’abakinnyi n’abakozi bakoranye n’ubuyobozi bwa Muhazi bumvikana ko bagiye guhabwa amafaranga batahawe .
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere bwifuza ko ikipe ya Muhazi United igomba kubarizwa mu makipe atanu ya Mbere muri shampiyona y’umupira w’amaguru Rwanda Premier league, anavuga ko nta bibazo by’amikoro biri Muhazi United uretse gutinda Kubona amafaranga bagenera ikipe .
Meya Mbonyumuvunyi avuga ko amafaranga akarere gaha Muhazi United ava mu misoro y’abaturage, agaragaza ko iyo imisoro itatanzwe neza mu mpera z’umwaka ushize wa 2024.
Meya Mbonyumuvunyi yijeje abakinnyi ba Muhazi United ko kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare hari amafaranga ikipe igomba guhabwa kugira ngo ubuyobozi buhemba ibirarane by’imishahara bufitiye abakinnyi bayo .
Ubusanzwe Akarere ka Rwamagana n’aka Kayonza buri gihembwe utwo Turere dutanga miriyoni 50 kuri buri karere.
Kugeza ubu Akarere ka Kayonza katanze miliyoni 100 kasabwaga mu bihembwe bibiri naho Akarere ka Rwamagana ko katanze igice cy’amafaranga kagombaga gutanga muri ibyo bihembwe .
Abakurikiranira hafi iyi kipe bavuga ko n’ubwo igenerwa miliyoni 400, amafaranga ihabwa n’uturere ashobora kuzapfa ubusa mu gihe yamanurwa mu cyiciro cya Kabiri kubera kwitwara nabi dore ko yanasezerewe na Nyanza FC yo mu cyiciro cya Kabiri mu ijonjora ry’ibanze mu gikombe cy’Amahoro .
Abaganiriye na BWIZA banasaba Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Akarere ka Rwamagana, Mutesi Priscah korohereza komite yayo ikajya ihabwa amafaranga nkuko byemejwe n’impande zombi, bidakozwe bagasanga iyi kipe yamanuka nkuko Espoir FC yamanutse ubwo [Mutesi] yari Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Akarere ka Rusizi kubera ibibazo by’amikoro yahuye nabo.
Nubwo Muhazi United ihabwa miliyoni 400, BWIZA yamenye ko ikipe ya Rutsiro FC ifashwa n’Akarere yasabye kongererwa ingengo y’Imari ikagenerwa miriyoni 250 buri mwaka ariko icyo cyifuzo kikaba kitaremerwa ariko kugeza ubu amafaranga basanzwe bahabwa bayabona buri Kwezi ndetse ibi byayifashije gutsinda imikino 5 inganya itandatu ikaba irusha Muhazi United amanota 8 yose ikaba iri ku mwanya wa 6.
Iki gitangazamakuru cyamenye kandi ko Etincelles FC ifashwa n’Akarere ka Rubavu mu mwaka ushize w’imikino yakoresheje ingengo y’Imari ya miliyoni 150, ndetse kugeza ubu ikaba iza imbere ya Muhazi United ifashwa n’uturere tubiri tuyigenera miriyoni 400.


