Umunyarwandakazi Sonia Rolland ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, igihugu yabereye Nyampinga mu 2000, aravuga ko akimukira mu Bufaransa n’ababyeyi be nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hari ibibazo abana bigaga ku kigo yahise ajyanwaho kwiga bamubajije ibibazo bitandukanye birimo no kumenya niba baravuye mu Rwanda yarabaga muri nyakatsi kuko bari barishyizemo ko Abanyafurika baba muri za nyakatsi.
Ibi Sonia Rolland yabitangarije mu kiganiro “Ça fait du bien” cy’Umunyamakuru wa Europe 1, Anne Roumanoff, aho avuga ku bwana bwe, guhunga kwe ava mu Rwanda, ubuzima bwiza yabagamo n’umuryango we mu Rwanda, kugeza ageze muri ghetto za Bourgogne, mu Bufaransa ahunze jenoside.
Televiziyo ya France 2 kuri ubu buri wa gatanu irimo iracishaho agace ka filimi y’uruhererekane yitwa Tropiques Criminels, Sonia Rolland akina ari Komanda wa polisi Mélissa Sainte-Rose, ukomoka muri Martinique nubwo bizwi ko akomoka mu Rwanda, aho yavukiye akahakurira kugeza ahunze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu munsi, uyu mukinnyi wa filime aramwenyura ati: “Kubaho hejuru ya mugenzi wawe byari ikintu gishya.” Mbere yo kuba mu nzu ziciriritse zo muri Bourgogne (HLM de Bourgogne), umuryango wa Sonia Rolland wari ubayeho mu buzima butandukanye mu Rwanda.
Agira ati: “Twari dufite inzu, ubusitani n’abakozi.” Yibuka ko iwabo bari bafite abakozi babiri bo mu rugo, n’abashinzwe ubusitani batatu iwabo bahembaga.

Sonia Rolland ibumoso muri Tropiques Criminels
Ageze mu myaka 13 ariko, jenoside yatumye ababyeyi be bava mu Rwanda bajya mu Bufaransa, aho se umubyara yavukiye. Nyina yahise abona akazi muri supermarché, naho se ajya gukora mu ruganda. Ni mu gihe mu Rwanda se yayoboraga icapiro (imprimerie)ryarutaga ayandi mu gihugu.
Batubazaga niba twarabaye muri nyakatsi
“Ababyeyi banjye bahoze bakora, bahoze bayobora.” “Guhura rero no kugabanuka mu mibereho uko bukeye ni ikintu cyadukozeho.” Ariko Sonia Rolland ibi yumvaga nta mpinduka byamugizeho cyane.
Ati “Buri gihe mvuga ko bwari ubuhungiro bwiza kuko nageze mu Bufaransa mfite ururimi rwanjye rw’igifaransa ndetse n’umuco nari nziho byinshi byibuze. Ariko ahanzengurutse sinari mpazi.”
Aho hamuzengurutse avuga rero ngo ntabwo hari heza ku mwangavu uturutse mu Rwanda.
Ati: “Nta birabura bari bahari, twari umuryango wonyine w’Abirabura.” Yakomeje aseka agira ati: “Tugeze ku ishuri, twabazwaga ibibazo nk’ibi by’ubupfu! Rimwe na rimwe batubazaga niba twarabaye muri nyakatsi muri Afurika.” “Twumvaga ubumenyi bucye abantu bashobora kuba bafite kuri Afurika.”
Ngo ubwo bumenyi bucye bwasimbuwe n’ivanguraruhu yaje guhura naryo ubwo yatorerwaga kuba Miss France 2000. Sonia avuga ko yakiriye amabaruwa 2,700 y’ibitutsi n’iterabwoba, ariko akumva ari umunyamahirwe kuba yaratowe imbuga nkoranyambaga zitaraduka.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


