Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko hari ibice by’umubiri dukoraho kenshi ariko bitagomba gukorwaho n’amaboko yacu, cyane cyane iyo adasukuye neza. Amaboko ni yo akunze kuba yanduye kurusha ibindi bice by’umubiri, kuko akora kuri telefoni, ku miryango, kuri mudasobwa n’ahandi henshi. Iyo duhise tuyashyira ku bice by’umubiri byoroshye, tworohereza mikorobi kwinjira mu mubiri.
Dore ibice 9 ugomba kwirinda gukoraho:
1. Amaso
Amaso agira ururenda rworoshye (mucous membrane) rworoshya kwinjira kwa virusi na bagiteri. Nanone ushobora kwikomeretsa ku mboni y’ijisho (cornea) utabizi.
2. Mu matwi
Gushyira intoki mu matwi bishobora gutera ibikomere bito byinjirwamo na mikorobi. Hari n’igihe abantu bakoresha udukoresho twinjira imbere mu gutwi bigatuma amatwi afunga cyangwa akandura. Amatwi agira ibishashara biyarinda, si byiza kubikuramo byose.
3. Mu mazuru
Imbere mu mazuru na ho ni ahoroshye kwinjirwamo n’indwara. Intoki zishobora kuzana bagiteri zisenya uburinganire bwa mikorobi zisanzwe zirinda izuru, bikongera ibyago byo kurwara asima, ibicurane cyangwa indwara zifata mu buhumekero.
4. Mu kanwa
Akanwa gafite mikorobi nyinshi zigira uruhare mu kurinda umubiri. Gushyira intoki mu kanwa bishobora kuzana izindi mikorobi zitari nziza zigatera indwara z’amenyo, iz’ishinya, ndetse n’izindi ndwara ziremereye zifata umutima cyangwa ubwonko.
5. Mu maso hose
Gushyira amaboko ku maso bishobora kongera ibinure n’umwanda ku ruhu bigatera ibiheri (acne).
6. Mu mukondo
Abantu benshi ntibatekereza ko umukondo ushobora kubamo mikorobi nyinshi. Ubushakashatsi bwerekanye ko ushobora kubamo amoko arenga 60 ya bagiteri. Gukora ku mukondo n’intoki zidakarabye bishobora gutera indwara.
7. Mu kibuno (inyuma)
Nyuma yo kujya ku musarani, ni ingenzi gukaraba neza. Gukoraho aka gace bishobora gukwirakwiza mikorobi nka E. coli cyangwa Salmonella, zishobora gutera indwara zikomeye iyo zigeze mu kanwa cyangwa mu maso.
8. Munsi y’inzara
Munsi y’inzara hibika umwanda na mikorobi nyinshi. No gukaraba intoki ntibihagije iyo inzara ari ndende. Gucukura munsi y’inzara no kuruma inzara byongera ibyago byo kwandura.
9. Ku gikomere
Ibikomere bifunguye ni inzira yoroshye mikorobi zinjiramo. Gukora ku gikomere bishobora gutuma kidakira vuba cyangwa kikandura, bigasiga inkovu.
Isuku y’amaboko ni ingenzi cyane mu kwirinda indwara. Karaba intoki kenshi ukoresheje amazi meza n’isabune, wirinde gushyira amaboko ku maso, mu kanwa, mu mazuru cyangwa ahandi h’ingenzi.


