onana

Ibihano bitegereje Charles Onana wahamijwe gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwahamije Umunya-Caméroun ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Charles Onana, ibyaha byo guhakana ndetse no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni mu mwanzuro uru rukiko rwasomye kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukuboza 2024.

Ibyaha uyu mugabo yahamijwe bikubiye mu byo yanditse mu gitabo yasohoye muri 2019 akagiha umutwe yise “Rwanda, la vérité sur l’Opération Turquoise: Quand les archives parles”.

Muri iki gitabo Onana yahakanye ko nta mugambi utegura Jenoside yakorewe Abatutsi ubutegetsi bw’u Rwanda bwariho icyo gihe bwigeze bugira, ibyatumye Abanyarwanda baba mu Bufaransa ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bamurega. Ni imiryango irimo CPCR, Survie na IBUKA France.

Onana mu rubanza rwe rwatangiye tariki ya 7 Ukwakira uyu mwaka, yavuze ko atigeze ahakana Jenoside, ariko akagaragaza isano y’aya mateka n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvénal.

Uyu mugabo mu rubanza rwe yifashishije abatangabuhamya bamurenganura barimo Gen (Rtd) Jean-Claude Lafourcade wayoboye Opération Turquoise, Johan Swinenn wabaye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda na Christian Quesnot wabaye Umuyobozi w’Ibiro bya Francois Mitterand wayobiye u Bufaransa.

Aba batangabuhamya bagaragaje ko igitabo cya Onana kigamije kugaragaza ukuri kw’amateka y’u Rwanda, bashimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itateguwe.

Nka Quesnot yavuze ko Onana ari umuntu w’inyangamugayo udashobora guhakana Jenoside, yongeraho ko ICTR itigeze yemeza ko habayeho umugambi wayo.

Uyu yemeje ariko ko jenoside yabayeho, ashinja ingabo za RPA gukora ibyaha byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara.

Nyuma y’amezi abiri urubanza rwaregwagamo Charles Onana rutangiye, urukiko kuri uyu wa Mbere rwamuhamije kugira “uruhare mu gupfobya mu ruhame icyaha cyibasiye inyoko muntu”.

Urukiko rwamutegetse gutanga amande angana n’ama-Euro 8,400 (Frw arenga miliyoni 11.5) na ho Damien Serieyx usanzwe ari ‘editor’ we acibwa amande angana n’ama-Euro 5,000.

Ni amafaranga bagomba guha imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yabareze.

Hejuru y’aya mande Onana ashobora no gufungwa iminsi 115.

Guverinoma y’u Rwanda biciye muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yishimiye kuba Onana yahamijwe gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

U Rwanda ruvuga ko icyemezo urukiko rwafashe “kizaca intege abanyamakuru bose b’abahakanyi, abanditsi ndetse n’abanyapolitiki bakorera i Burayi ndetse no mu karere kacu.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru