Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 18 Mutarama 2021 cyaranzwe n’amakuru yihariye ku buzima, bijyanye n’icyorezo cya Covid19, aya politiki, umutekano ndetse n’ububanyi n’amahanga; akaba ari yo twahurije hamwe mu y’ingenzi yakiranze.
Ni aya akurikira:
Ibihe bidasanzwe muri Centrafrica
Repubulika ya Centrafrica ku wa 22 Mutarama 2021 yashyizeho ibihe bidasanzwe by’iminsi 15 bitewe n’ibitero imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi, ikomeje kugaba mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ni ibitero bifite aho bihuriye n’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 27 Mutarama 2021, aho abagize iyi mitwe bifuzaga ko François Bozizé yakwiyamamaza ariko ntiyemererwe, bagahitamo kurwanya ubutegetsi.
Bitewe n’ubwiyongere bw’ibi bitero, Umuyobozi w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrica (MINUSCA), Mankeur Ndiaye yatangaje ko izi ngabo zikeneye ubufasha burimo izindi ngabo ndetse n’ibikoresho byazifasha gukomeza guhangana n’iyi mitwe.
Perezida Tshisekedi yakiriye abarimo abakuriye inzego z’umutekano mu Rwanda
Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, tariki ya 19 Mutarama 2021 yakiriye mu biro bye intumwa z’Abanyarwanda barimo Gen. Jean Bosco Kazura uyoboye ingabo z’u Rwanda na Brig. Gen. Joseph Nzabamwita wayoboye urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano.
Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri RDC, imwe mu ngingo nkuru yajyanye aba basirikare mu biro bya Perezida Tshisekedi ni umutekano urebana n’akarere, bakaba baraganiriye ku buryo ibihugu byombi byafatanya mu kuwurinda.
Leta y’u Rwanda ivuga ko ifasha iya RDC mu kuyisangiza amakuru arebana n’iperereza, ayo akayifasha mu gukora ibitero byo guhashya imitwe yitwaje intwaro iba mu gice cy’iburasirazuba.
Museveni yashinje u Rwanda kwivanga mu matora
Nyuma yo kwegukana intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko hari igihugu cyo mu Karere cyagerageje kuyadobya, ibitangazamakuru by’iwabo byemeza ko ari u Rwanda bishingiye ku makuru byavuze ko bifite.
Igitangazamakuru Chimp Reports cyavuze ko Museveni yavugaga u Rwanda, cyatangaje ko hari amakuru gifite y’abantu (agents) iki gihugu cyohereje ngo badobye aya matora; abo bakaba barafatiwe mu murwa mukuru, Kampala.
Aba bantu batatangarijwe amazina ntabwo biramenyekana niba baragejejwe imbere y’ubutabera nk’uko byari byitezwe, kugira ngo bimenyekane niba koko ari abo u Rwanda rwohereje cyangwa niba bari banafite umugambi wo kudobya aya matora.
Guma mu Rugo muri Kigali
Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 18 Mutarama 2021 yafashe ibyemezo birimo gushyira umujyi wa Kigali muri Guma mu Rugo, ihagarika ibikorwa hafi ya byose bikorerwamo, usibye serivisi z’ingenzi zikenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Iyi Guma mu Rugo izamara iminsi 15 yashyizweho bitewe n’ubwandu bukabije bw’icyorezo cya Covid-19 bwari bukomeje kugaragara muri uyu mujyi.
Mu rwego rwo gushaka kumenya uko iki cyorezo gihagaze muri Kigali, Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gupima abaturage 125 muri buri Kagari kawugize.
Irahira rya Perezida Joe Biden
Nyuma y’igihe kirenga amezi abiri atsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida mushya Joe Biden na Visi Perezida we Kamala Harris barahiriye kuyobora iki gihugu tariki ya 20 Mutarama 2021.
Ni irahira ryabaye nyuma y’impaka z’urudaca za Donald Trump wari Perezida w’iki gihugu, wavugaga ko Joe Biden atatsinze aya matora, zabaye intandaro y’imyigaragambyo ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, US Capitol, igapfiramo abantu batanu.
Bitewe n’impungenge z’umutekano muke ku munsi wo kurahira kwa Biden na Harris, umujyi wa Washington D.C woherejwemo ingabo 25,000 zo kuwurinda muri icyo gihe, zari ziteguye guhangana n’abahungabanya iki gikorwa.
Irahira ryarabaye nta nkomyi, Biden na Harris basimbura Donald Trump na Mike Pence.


