Ibihugu 10 bifite abaturage bibasiwe n’agahinda gakabije kurusha abandi ku isi

Ibihugu bimwe na bimwe usanga hakunze kugaragara abaturage bibasiwe n’agahinda gakabije, ahanini bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kugira ubwoba bwinshi bw’ahazaza ariko ikibazo abantu bibaza n’uko ibyinshi mu bihugu 10 bya mbere bifite abibasiwe n’agahinda ari ibikize

1.Ukraine

Igihugu cya Ukraine cyiza ku isonga mu bihugu bifite abaturage bugarijwe n’agahinda gakabije.Intandaro ishingirwaho kuba abaturage bari mu majye ni intambara ihuza iki gihugu n’Uburusiya.Ijanisha ry’ako gahinda kagera kabarirwa kuri 6.3%
2.United States

Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka kimwe mu bihugu bikize, ubushakashatsi bwagaragajwe bwerekana ko agahinda kibasiye abaturage ku kigero cya 5.9%
3.Estonia

Iki gihugu ubusanzwe cyimakaje politiki ishingiye kuri murandasi by’umwihariko mu gihe cy’amatora.Iki gihugu kikaba gifite abaturage bibasiwe n’agahinda ku ijanisha rya 5.9%
4.Australia

Australia ni umugabane ariko ikaba n’igihugu.Ubushakashatsi bugaragaza ko abaturage bagira agahinda baterwa n’indwara y’ubwoba ku kigero cya5.9%
5.Brazil

Iki gihugu gisanzwe cyizwiho guconga ruhago ku kigero cyo hejuru, nacyo abaturage bacyo bibasirwa n’agahinda ku kigero cya 5.8% ariko kakibasira abantu bakuze kuruta abandi.
6.Greece

Ubushakashatsi bugaragaza ko Ubugiriki nabwo bufite abaturage bugarijwe n’agahinda gakabije ku kigero cya 5.7% .Impamvu n’uko abaturage usanga binubira imisoro ihanitse serivisi zo kwa muganga zikaba zigoye kuzibona.
7.Portugal

Portugal yaje mu bihugu bifite abaturage bafite agahinda gakabije ahanini bitewe n’icyorezo cya COVID19 bituma abaturage bibasirwa n’ubwoba.Ijanisha ribarirwa kuri 5.7%
8.Belarus

Belarus iherereye mu Burasirazuba bwo mu Burayi, ifite abaturage bakomeje kwibasirwa n’agahinda gakabije bikanavamo kwiyahura. Agahinda kakaba kari ku kigero cya 5.6%
9.Finland

Iki gihugu mu myaka itandatu cyabarirwga mu bihugu byishimye cyane ku isi ariko byagiye bigabanuka kugeza ubwo muri iki gihe abaturage babarirwa mu bibasiwe n’agahinda kugeza kuri 5.6%
10.Lithuania

Urubuga rwa depressioncare.eu, ruvuga ko agahinda muri iki gihugu gisa n’icyabaye karande kuko usanga abaturage bacyo bakunda kwiyahura no kugira ubwoba bw’ahazaza.Ikigero cy’ako gahinda cyibarirwa kurii5.6%

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *