carte-corridor-suwalki_FR

Ibihugu bituranye n’u Burusiya biri kuva mu Masezerano ya Ottawa abuza gukoresha za mine

Ku wa Kabiri, Minisitiri w’intebe wa Finland Petteri Orpo yavuze ko igihugu cye kizifatanya n’ibindi bihugu bituranye n’u Burusiya mu kuva mu masezerano ya Ottawa abuza gukoresha ibisasu bya mine bitegwa abantu bishyirwa mu butaka.

Pologne n’ibihugu bikora ku nyanja ya Baltic na byo byafashe icyemezo nk’icyo mu byumweru bibiri bishize kubera inkeke ya gisirikare itewe n’u Burusiya nk’uko bitangazwa na BBC.

Minisitiri Orpo yavuze ko icyo cyemezo cyo kongera gusubira ku gukoresha ibyo bisasu bya mine bitegwa mu butaka, gishingiye ku nama yagiwe (yatanzwe) n’igisirikare, ndetse ko abaturage ba Finland badakwiye guhangayika.

Leta ya Finland yanavuze ko ingengo y’imari yo mu gisirikare izongerwa ikagera kuri 3% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP/PIB), ivuye kuri 2.4% yari iriho mu mwaka ushize.

Finland ifite umupaka wa mbere muremure cyane wa OTAN n’u Burusiya, ureshya na kilometero 1,343.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *