Ibihugu bya Algeria na Maroc byacanye umubano

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 24 Kanama mu kiganiro n’itangazamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Algeria, Ramtane Lamamra, yatangaje ku mugaragaro ko igihugu cye gicanye umubano n’igihugu cy’igituranyi cya Maroc.

Ku itariki ya 20 Kanama, Perezidansi ya Algeria yari yatangaje ko iteganya gusubiramo iby’umubano wayo na Maroc, iyishinja kuba yaragize uruhare mu nkongi z’umuriro zibasiye igice cy’iki gihugu ivuga ko zatangijwe n’umutwe uharanira ubwigenge bw’Intara ya Kabylie ushyigikirwa na Maroc n’abo yita Abazayoni.

Ibi Algeria ikaba yarabivuze ihereye ku kuba Maroc iherutse kubura imibanire ishingiye kuri dipolomasi n’igihugu cya Israel nk’uko iyi nkuru dukesha Jeune Afrique ivuga.

Uyu muyobozi wa dipolomasi ya Algeria yavuze ko igihugu cye kihanganiye ibikorwa bya Maroc ariko kitakwihanganira kuba Maroc yarashyigikiye Israel nk’umunyamuryango w’indorerezi mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, mu gihe ibindi bihugu by’Abarabu byo mu majyaruguru ya Afurika bitashyigikiye iki cyemezo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *