Ibihumbi by’abanye-Congo basumbirijwe n’ubwicanyi bw’imitwe yitwaje intwaro ikorana n’Ingabo za kiriya gihugu, bari guhungira ku mutwe wa M23.
Perezida w’uyu mutwe, Bertrand Bisimwa, mu butumwa yanditse kuri Twitter ye yavuze ko “ibihumbi by’abanye-Congo kuri ubu bari guhunga Kitchanga bajya mu bice bigenzurwa na M23, nyuma y’ubwicanyi bw’ironda buri kuhakorerwa na FARDC/FDLR/APCLS/PARECO/NYATURA.”
Bisimwa yunzemo ko ari ibyihutirwa ko hagira ingamba zifatwa, mu rwego rwo guhagarika ubwo bwicanyi.
Amakuru y’ubwicanyi bw’i Kitchanga anemezwa n’abaturage bahatuye
Umwe mu bavuganye n’umunyamakuru wa BWIZA yavuze ko “FDLR zimereye nabi abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi. Kitchanga abantu baratotezwa, barafungwa, baratukwa, barakubitwa; Nyatura na Mai Mai bose ni ho babarunze ngo bahangane na M23.”
Uyu muturage yunzemo ati: “Leta ni yo yaturindaga. Imitwe yose aho iva ikagera bayihurije hamwe, ibyicaro byabo biri Kitchanga. Bose bahagarariwe na Jenerali Mugabo [Hassan] wa APCLS, ni we ushinzwe urugamba no guhuza iriya mitwe yose muri kariya karere.”
Abanye-Congo bakomeje guhungira kuri M23, mu gihe uyu mutwe uheruka gutangaza ko wemeye kuva mu bice wafashe.
Ni icyemezo uyu mutwe wafashe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Ukuboza, nyuma yo kubisabwa n’inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere yabereye i Luanda muri Angola mu kwezi gushize.
M23 inshuro nyinshi cyakora cyo yakunze kuvuga ko yiteguye kwirwanaho mu gihe cyose izaba ishotowe na FARDC n’inshuti zayo; ndetse no gukora ibishoboka byose ikarinda abaturage b’abasivile.


