Ibimenyetso by’uko Israel yishe Khamenei wa Iran bikomeje kwiyongera

Ibimenyetso by’uko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei ashobora kuba yiciwe mu bitero bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel biri kugenda byiyongera, nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ryo muri Israel.

Televiziyo ya Channel 12 yatangaje ko amakuru yatanzwe n’umuyobozi wa Israel utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko hari “ibimenyetso byinshi bigenda bigaragaza” ko uriya muyobozi yaba yaguye mu bitero byo mu kirere byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, cyangwa akaba yarakomeretse bikomeye.

Abayobozi bari babanje gutangaza ko ibyo bitero byateje “kwangirika gukomeye” ku bayobozi ba leta ya Iran, ndetse no ku bayobozi bakuru b’ingabo zayo.

Kuva Amerika na Israel batangiza igitero bahuriyemo kuri Iran mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, nta makuru arongera kumvikana kuri Khamenei.

Amakuru aturuka muri Israel avuga ko Perezida wa Amerika, Donald Trump**, ari we wategetse ko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran agabwaho igitero.

Bivugwa ko ibisasu bya mbere byaturikiye hafi y’ibiro bya Ayatollah Ali Khamenei biri mu murwa mukuru wa Iran, Tehran.

Umwe mu bayobozi ba Israel yavuze ko ingaruka nyakuri z’icyo gitero zitari zamenyekana neza, kuko mbere byari byatangajwe ko Khamenei yaba yari yahungishirijwe ahantu hizewe hanze ya Tehran.

Amakuru kandi avuga ko ingoro ye ndetse n’ahandi yakoreraga muri Tehran hasenywe burundu.

Khamenei w’imyaka 86 ayobora Iran kuva mu 1989, nyuma yo gusimbura uwashinze Repubulika ya Kisilamu ya Iran, Ruhollah Khomeini.

Mu myaka amaze ku butegetsi, Khamenei yagize ijambo rya nyuma ku nzego zose z’ubutegetsi bwa Iran zirimo igisirikare n’ubutabera.

Yanabaye umuyobozi w’iyobokamana mukuru w’icyo gihugu mu myaka myinshi amaze ayobora.

Ubutegetsi bwe bwaranzwe n’umubano mubi n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umubano hagati ye n’ubutegetsi bwa Donald Trump warushijeho kuzamba mu byumweru bishize, nyuma y’uko amato y’intambara ya Amerika yegerejwe akarere Iran iherereyemo, mu gihe Trump avuga ko ashaka amasezerano abuza Iran gukomeza gahunda yayo ya nikereyeri.

Khamenei yari yifuje kwirinda intambara, ariko agashimangira ko Iran ifite uburenganzira bwo gutunganya uranium.

Yagiye anavuga kenshi ko Iran itazigera ikora intwaro za nikereyeri, kuko ikoranabuhanga rya nikereyeri rigamije gusa ibikorwa bya gisivili.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *